Paul Kagame na Felix Tshisekedi bahuye baraganira

1 month ago
1 min read

Nyuma y’aho M23 itangarije ko yikuye mu biganiro byari kubera i Luanda muri Angola, Perezida Kagame na Felix Tshisekedi wa Congo bahuriye muri Qatar baganira ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23 n’u Rwanda rukavuga ko nta ruhare rufite mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo icyakora rukemeza ko nyuma y’amagambo yagiye avugwa na Felix Tshisekedi ndetse na Perezida w’u n’abandi bayobozi b’ibi Bihugu , rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.

Amakuru avuga ko aba bombi baganiriye ku mutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na cyane ko Leta y’u Rwanda yagiye ishinja FARDC gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganiriye “Ku buryo bwo guhagarika intambara no gushaka amahoro mu buryo burambye binyuze mu biganiro byatangiriye i Doha muri Qatar”.

Qatar igiye kuba umuhuza nyuma ya Angola yagerageje bikanga.

Go toTop