Patrick Muyaya yasabye Joseph Kabila kutagambanira Congo

4 weeks ago
1 min read

Mu kiganiro n’itangazamakuru , Patrick Muyaya yavuze ko atari yamenya neza amakuru y’uko Joseph Kabila yageze mu Gihugu , agaragaza ko bategereje kureba no kumva ibizatangazwa nyuma. Muyaya kandi yavuze ko bibaye byiza Joseph Kabila atagambanira Igihugu.

Mu ijambo rye muri icyo kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 19 Mata 2025 mu Mujyi wa Lubumbashi, Patrick Muyaya , abajijwe ku byo kuba Joseph Kabila yageze i Goma, yagize ati:”Dutegereje ku bibona no ku byumva, kubera ko ibyo bintu ntabwo twabyemeza, gusa nanone tugomba kumenya neza ko umukuru w’Igihugu yabivuzeho”.

Yagaragaje ko kandi Kabila yagiye ahuzwa na AFC/M23 . Ati:”Mu mezi ashize yagiye ahuzwa na AFC/M23 none yahisemo kuza, ntabwo ndahamirizwa ayo makuru gusa tuzuvumva ibizavugwa”.

Patrick Muyaya yagarutse ku bizuma bwite bwa Joseph Kabila, yibutsa nyakwigendera Se wa Kabila , Desire Laurent Kabil n’isezerano rye ryo kutazigera agambanira Congo, ndetse agaragaza uruhare rwa Kabila mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa M23.

Yagize ati:”Ntabwo twakwibagirwa ko Joseph Kabila ubwe yarwanye na M23. Ntabwo twabyibagirwa ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo, hari abasirikare bakuru bapfuye, hari abasirikare bapfuye kandi ikirenzeho, bapfuye barwanira ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Kugera muri Congo kwa Kabila, byatangajwe n’inshuti ze za hafi ku wa 18 Mata 2025, bivugwa ko yanyuze mu Rwanda mu Mujyi wa Rubavu agera i Goma ahacunzwe na M23.

Muyaya yavuze ko bibaye byiza, Joseph Kabila atagambanira Igihugu nk’uko Se yari yararahiriye kutakigambanira.

Ku wa 19 Barbara Nzimbi , Umuvugizi wa Joseph Kabila yatangaje ko uwo Kabila azageza ijambo ku baturage ba Congo mu minsi iri imbere.

Go toTop