Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, mu Murwa Mukuru wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo habereye imyigaragambyo idasanzwe yibasiye za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye byemerewe gukorera muri Congo birimo ; Uganda, Amerika n’Ubufaransa.
N’ubwo byabaye nk’ibigorana guhagarika aba bitezaga imyigaragambyo, Patrick Muyaya umuvugizi wa Leta ya Congo yatangaje ko abashinzwe umutekano bamaze kwita kuri aba bayikoraga bakabaturisha ndetse bagatangira gusana ibyangijwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa , yagaragaje ko ibyakozwe n’Abanyekongo bidasanzwe kandi ko bibabaje.
Jean Noel Barrot, anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze (X), yagaragaje ko Ambasade y’Ubufaransa muri Congo yatwitswe gusa ikazimywa umuriro utarafata hose.
Izindi Ambasade zasaga n’izishakwa cyane , ni Ambasade y’u Rwanda muri Congo, Ambasade y’Ababiligi, iy’Abafaransa na Ambasade y’Abanyamerika.
Ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu Patrick Muyaya yasabye abakora imyigararambyo kuyihagarika . Yavuze ko kugeza ubu baturishijwe.
Ati:”Dufite uburenganzira bwose bwo kugaragaza uburakari, ariko mureke tubikore mu mahoro. Mureke tureke twangiza ibikorwaremezo by’ibihugu byemerewe gukorera mu Rwanda”.
Biteganyijwe ko na Perezida wa Congo , arageza ijambo ku baturage ba Congo , mu gihe kugeza ubu Umujyi wa Goma uri mu maboko y’umutwe wa M23.