Leta ya Congo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994, bakomeje kwihisha mu gitaramo cya Maitre Gims bahuje na Tariki 07 Mata, n’ubundi isanzwe itangirizwaho icyunamo mu Rwanda no mu mahanga. Nyuma y’uko gitangazwa u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda basabye ko cyasubikwa ndetse ubwo busabe buremerwa ibintu bitashimishije n’abarimo Patrick Muyaya.
Abateguye igitaramo umuhanzi Maitre Gims ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yahuje na tariki 07 Mata 2025 bagihagaritse nyuma y’uko Polisi yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa itegetse ko cyimurwa kigashakirwa indi tariki itari 07 Mata.
Itangazo ryasohiwe n’ibiro bya Polisi ku wa 27 Werurwe 2025 ryasobanuye ko Umuyobozi wayo, Laurent Núñez, agiye gusaba abateguye iki gitaramo ku cyimurira ku yindi tariki itari iya 07 Mata , mu rwego kwirinda ko ituze ry’abaturage ryahungabana.
Iri tangazo risohotse nyuma y’aho tariki ya 25 Werurwe 2025, Meya wa Paris, Anne Hidalgo, asabye Núñez guhagarika iki gitaramo, ashingiye ku busabe bw’Abanyarwanda barimo Ambasaderi François Nkulikiyimfura, Christophe Renzaho uyoboye Commute y’Abanyarwanda baba mu Bufaransa bagaragaje ko gishobora kwifashishwa nk’urubuga rwo guhakaniraho Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agaruka kuri icyo gitaramo Patrick Muyaya yagize ati:”Cyari igitaramo cyo gushaka imfashanyo si ntekereza ko Ubuyobozi bwo mu Bufaransa bugomba ku kirwanya”.
Ni igitaramo cyagombaga kuba ku wa 07 Mata , muri Accor Arena ki kitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Maitre Gims, Fally Ipupa n’abandi.

Ibiro bya Meya wa Paris byasobanuye ko gushyira iki gitaramo ku munsi wo kwibuka Jenoside ari amahitamo mabi, bishingiye ku mwuka mubi uri hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo baba muri uyu mujyi mu gihe ibihugu byabo bifitanye amakimbirane.