Advertising

Pasiteri Ezekiel yatangiye gusengera Wema Sepetu ngo Imana imuhe umwana

01/30/25 6:1 AM
1 min read

Wema Sepetu umaze kugera mu bihe byo kwiheba ko atazigera asama nk’abandi bagore, yafatiwe amasengesho na Pasiteri Ezekiel wo muri Kenya.

Ezekiel wo mu Itorero rya “The New Life Prayer Center” yateruye isengesho rikomeye asengera cyane Wema Sepetu amusabira ku Mana ko yamuha umugisha nawe akitwa umubyeyi . Pasiteri Ezekiel yabwiye Imana ko Wema Sepetu akwiriye kubona umwana kubera ko yifashe neza akitwararika.

Wema Sepetu yagiye yumvikana kenshi avuga ko nta mahirwe afite yo kugira umwana nk’abandi bagore kuko inshuro zose yabigerageje ku myaka 35 afite byanze.

Mu kiganiro giheruka Wema Sepetu yagiranye na Samu wo muri Tanzania yagize ati:”Nahoze nifuza kuba umubyeyi imyaka nyinshi itambutse ariko birasa n’aho atariryo geno ryanjye. Bisa n’aho namaze kwakira ko ntazigera mba umubyeyi kandi sinaririra ibitari ibyanjye”.

Aya magambo ya Wema Sepetu niyo yakoze ku mutima Pasiteri Ezekiel agahitamo gutangira ku musengera ngo Imana imuhe umugisha w’urubyaro.

Wema yakundanye na Diamond Platnumz baranabana ariko ntibabyara , ndetse anakundana na nyakwigendera Steven Kanumba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop