Papa Francis yatangiye umugisha mu idirishya

1 month ago
1 min read

Ubwo yari mu idirishya ry’ibitaro by’i Roma, Papa Francis yatanze umugisha ku mbaga y’Abakirisitu bari baje kumureba. Ni ubwa mbere agaragaye mu ruhame kuva yajya mu Bitaro bya Gemeli.

Nk’uko byari byatangajwe na mbere hose, Papa Francis , yakiriwe n’imbaga y’abantu batari bake, bamwe bari bakumbuye kongera kumubona na cyane ko yageze mu Bitaro ku wa 14 Gashyantare, hagakurikiraho amakuru y’uko yashoboraga guhita apfa ndetse hitegurwa n’imihango yo kumushyingura ariko ntiyapfa.

Ubwo yari muri iryo dirishya, mu ijwi rituje yagize ati:”Ndanona umugore ufite indabo z’Umuhondo. Ni byiza !”.

Nyuma y’ya magambo, Papa Francis yazamuye igikumwe cyane , agaragaza ko yishimye ndetse akora ikimenyetso cy’umusaraba asubizwa mu cyumba cye.

Abari baje kwakira umugisha, bavugaga amagambo yo kwishimira ko yagarutse mu ruhame ndetse no kumusabira gusezererwa mu Bitaro nk’uko byari byatangajwe na mbere hose.

Papa Francis yakuweho agace gato ku gihaha cye kimwe, ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko , akaba ari nayo mpamvu akunda kurwaragurika cyane.

Uwo mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yashyizwe mu Bitaro tariki 14 Gashyantare 2025 afite uburwayi bukomeye bw’ibihaha byombi ndetse umwe mu bamuvura witwa Dr Sergio Alfieri yatangaje ko akigera mu Bitaro ubuzima bwe bwari mu kaga.

Dr Sergio Alfieri yavuze ko Papa Francis atari yakira neza , icyakora ko atagifite umusonga ndetse ko yagaruye imbaraga.

Yagize ati:”Uyu munsi , tunejejwe no kumenyesha ko ejo azaba ari iwe”.

Papa Francis agiye kuva mu Bitaro

Go toTop