Nyuma y’Ukwezi Papa Francis ari mu Bitaro , agiye kubivamo kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025. Papa Francis yari arwariye mu Bitaro bya Gemelli biri i Roma. Abaganga be bakaba batangaje ko azakenera byibura amezi abiri ari kuruhuka ndetse akaba ategerejweho gutanga umugisha ari mu idirishya ry’icyumba cye.
Uwo mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yashyizwe mu Bitaro tariki 14 Gashyantare 2025 afite uburwayi bukomeye bw’ibihaha byombi ndetse umwe mu bamuvura witwa Dr Sergio Alfieri yatangaje ko akigera mu Bitaro ubuzima bwe bwari mu kaga.
Dr Sergio Alfieri yavuze ko Papa Francis atari yakira neza , icyakora ko atagifite umusonga ndetse ko yagaruye imbaraga.
Yagize ati:”Uyu munsi , tunejejwe no kumenyesha ko ejo azaba ari iwe”.
Uyu munsi kandi biteganyijwe ko Papa Francis aratanga umugisha ari mu idirishya ry’icyumba cye ku Bitaro bya Gemelli akaba ari nabwo bwa Mbere araba abonetse mu ruhame kuva yajya kuvurwa mbere yo gusubira mu ngoro ye i Vatican.
Uwo muganga umuvura, yasobanuye ko abarwayi barwaye umusonga w’ibihaha byombi , batakaza Ijwi cyane cyane iyi bari muzabukuru “Kandi bifata igihe ngo Ijwi ryawe rigaruke nk’ibisanzwe”.

Ku wa Gatanu , Karidinali Fernandez Victor yavuze ko umwuka wa Oxygen yari ariho wumagaje ibintu byose bityo ko Papa Francis bizamusaba kongera kwiga kuvuga akazasubira mu kazi ke nk’ibisanzwe aramutse yorohewe.
Papa Francis amaze imyaka 12 ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Mu gihe cye yagiye agira uburwayi butandukanye harimo gucibwa agace gato ko ku gihaha cye ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko ibintu bituma ahora arwaye.