Advertising

One Dance ni indirimbo yabiciye bigacika cyane cyane kuri spotify muri uyu mwaka

12/19/24 4:1 AM
1 min read

Indirimbo One Dance yahuriwemo na Drake Wizkid ndetse na Kyla, niyo yaciye agahigo aho imaze kumvwa n’abarenga Miliyari imwe ku rubuga rwa Spotify.

One Dance yahuriyemo na Drake ukomoka muri Canada, Wizkid ukomoka muri Nigeria ndetse na Kyla wo mu Bwongereza.Ikaba yaragiye hanze mu 2016.

Iyi ndirimbo yahurijwemo injyana zitandukanye kugira ngo ikundwe n’abantu bene akakageni nk’injyana ya Afrobeats, Afro-pop,Pop na Dancehall.Ibyatumye aba bahanzi bagaragaza itandukaniro ugereranyije n’izindi zariho icyo gihe.

One Dance yagiye hanze tariki 5 Mata 2016 ariko amajwi yayo yari yarafashwe mu 2015 ikorerwa ahitwa Young Marry,Cash Money Republic. Iyi ndirimbo yakozwe na benshi barimo Nineteen 85,Noah 40, Wizkid,Sarz na DJ Maphorisa.

Kugirango indirimbo nk’iyi ijye hanze ikundwe gutya, byasabye ko yandikwa na benshi kugira ngo igire umwimerere nk’uwo bashakaga ko igira, muri abo harimo Ausbrey,Graham,Paul Jefferies,Ayodeji na Balogan.

Iyi ndirimbo yagiye ica agahigo henshi kugeza n’aho ibaye iya mbere mu bihugu bigera kuri 15 birimo Australia, Canada, Switzerland,UK,New Zealand n’u Bufaransa. One Dance yari imwe muri eshatu zari mu njyana ya Dancehall kuri album yitwa Views arizo Controlla na Too Good”.

Iyi ndirimbo yakomeje guca agahigo aho yayoboye urutonde rw’indirimbo zari zikunzwe muri Amerika ruzwi nka US Billboard Hot 100. Uretse gukundwa muri Amerika, yanahinduriye ubuzima Wizkid kuko yatumye aba umunya-Nigeria wa mbere muri uwo mwaka.

One Dance yanaje ku mwanya wa 2 ku rutonde rwakozwe na Billboard Hot 100 inyuma y’iya Rihanna yitwa Work nayo yakoranye n’uyu muhanzi Drake. Tariki 7 Nzeri 2016 nibwo Billboard yise iyi ndirimbo iy’impeshyi muri uwo mwaka. Nyuma y’iminsi icumi gusa iyi ndirimbo yari imaze iri hanze tariki 15 Ukwakira 2016, yabaye iya mbere yakinwe kuri Spotify irushije izindi zose zari ziriho icyogihe harimo n’iya Ed Sheeran yitwa Shape of you.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Sponsored

Go toTop