Advertising

Omeprazole umuti ubuza ikorwa rya aside nyinshi mu gifu

12/07/24 4:1 AM
1 min read

Omeprazole ni umuti uri mu bwoko bw’imiti ikoreshwa mu kubuza ikorwa rya aside nyinshi mu gifu (proton pump inhibitor).

Uko umuti ukora 

Omeprazole ituma ikorwa rya aside yo mu gifu rigabanuka, mu yandi magambo ituma aside yo mu gifu itaba nyinshi. Uyu muti ukoreshwa ku barwayi b’igifu, abafite ibisebe mu gifu (ulceres gastriques) cg ikirungurira (reflux gastrique). Uyu muti aho utandukaniye n’indi ivura igifu nka Maalox, Cimetidine, n’indi nuko wo ufunga inzira aside yari kunyuramo iba nyinshi mu gifu mu gihe Maalox cg izindi Hydroxyde zo zikora neutralization (guhindura aside mo umunyu)  ya aside yamaze kuba nyinshi mu gifu.

Uko umuti unyobwa   

Omeprazole ishobora kunyobwa yonyine cyangwa ukayifatana n’indi miti cyane cyane iya amibe n’indi yica mikorobi (antibiyotike).

Iza ari ibinini bipfundikiyemo utuntu tumeze nk’udusaro (granules), cg ari ifu uvanga n’amazi meza atetse.
Umuntu mukuru anywa ibinini 2 bya 20mg ku munsi, mu minsi 14 (ni ukuvuga ikinini 1 mu gitondo ikindi nijoro). No ku muti uvangwa n’amazi naho ni uko bigenda. Uvanga 2.5mg n’akayiko gato k’amazi naho iyo ari agafu ka 10mg uvanga n’ikiyiko kinini cy’amazi.

Ibyo kwitondera 

– Ntiwemerewe gukoresha uyu muti mu gihe utwite cg wonsa.
– Umuntu ufata imiti y’umutima nka Furosemide (lasix) ntawemerewe.
– Uyu muti ntuzawufate mu gihe uri kunywa warfalin, diazepam cg promethazine.
– Uyu muti kuwuvanga na antacids (Maalox, hydroxdes) bisaba inama ya muganga cg farumasiye.

Source:https://www.pharmacyplanet.com

Sponsored

Go toTop