Angela Carini umugore wakubiswe na Imane umugabo wihinduye umugore agiye guhabwa impozamarira.
Angela Carini wo mu gihugu cy’Ubutaliyani ukina imikino y’iteramakofe muri iyi mikino ya Olympics irimo kubera mu gihugu cy’Ubufaransa yagiye mu kibuga guhangana na Imane Khelif yisunika kuko yari yaburiwe na bagenzi be bamubwiraga ko uwo bagiye guhangana ari umugabo.
Mu kugera mu kibuga Angela yakusiwe ingumi ubutitsa na Imane Khelif wo muri Algeria, ku buryo mu masegonda 46 gusa , umukino wabo wari urangiye , Angela Carini asabye imbabazi akarokora ubuzima bwe bwasaga n’uburi mu kaga kuko yarari gukina n’umugabo ibintu byafashwe nk’ihohoterwa.
Imane Khelif wo muri Algeria na Lin Yu-Ting , ni abagabo babiri bihinduye abagore gusa bakaza no kubuzwa gukomeza irushanwa kuko Lin Yu we yahagaritswe bakimara kumupima uwo mwanya basanze ari umugabo kuko basanze bafite imisemburo ya Chromosomes ya XY ya kigabo mu gihe abagore bagira XX Chromosomes.