Advertising

Olivier Nduhungirehe yavuze ko adashobora kunamira Gen Cirimwami wamutereye isari

01/29/25 8:1 AM
1 min read

Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko adashobora kunamira na rimwe Gen Maj Peter Cirimwami wahoze Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibyavuzwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe asubiza mugenzi we Therese Wagner Kayikwamba wamushinje kuba ari we rukumbi wanze guhaguruka ngo ahe icyubahiro ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zaguye ku rugamba muri DRC ibintu byakozwe ubwo habaga inama y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Afurika yunze Ubumwe.

Anyuze kuri X , yagaragaje ko impamvu yanze guhaguruka ari uko mu mazina y’abasabiwe kunamirwa harimo n’irya Cirimwami , agaragaza ko we adashobora kumwunamira kabone n’ubwo we yigeze kumuterera isari ubwo yari i Goma mu mwaka wa 2024.

Yagize ati:”Unyihanganire Madamu Munyamabanga wa Leta mugenzi wanjye ariko ubutumwa bwawe burayobya nk’ibisanzwe. Wananiwe gusobanura ko mu rutonde rw’abasirikare Perezida w’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU yasabye ko hafatwa umunota wo kubunamira mu nama yo kuri iki gicyamunsi havuzwemo izina rya Gen Maj Peter Nkuba Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru”.

Yakomeje agira ati:”N’ubwo uwo Ofisiye Mukuru wa FARDC yanyakiriye mu cyubahiro cy’Abadiplomate i Goma ku wa 05 Ugushyingo 2024, haba uyu munsi cyangwa ejo guhaguruka ngo mfate umunota wo ku mwunamira”.

Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko yanze kumwunamira kuko yari ikiraro gihuza FARDC na FDLR ikindi akaba ari we wahungabanyije ibikorwa bya FARDC muri Nzeri 2024 byo gukuraho umutwe wa FDLR ku gitutu cy’amahanga.

Gen Maj Peter Cirimwami, yapfuye arasiwe hafi y’Umujyi wa Sake aho yari yagiye gusura ku rugamba ingabo za Congo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop