Umunyamakuru Mary Nyambwayo, yatangaje ko mu butumwa bwe (Inbox), afitemo abagabo buzuye inyota y’ubusambanyi gusa no kumusaba ko bakundana. Yatangaje ibi mu kugaragaza ko abakobwa beza bahura n’ibibazo bikomeye.
Mu byo yagaragaje nk’impamvu yo kubangamirwa , ni uko abagabo bose n’abasore bamukikije baba bashaka kumufatiranya ngo bakora imibonano mpuzabitsina.
Mu butumwa afite muri Telefone ye huzuyemo abagabo n’abasore bafite inyota n’irari byo kuryamana nawe ndetse agahamya ko biri mu bitesha umutwe bikamubuza amahwemo.
Yahamije ko hari igihe cyageze agafata agahenge ko gukundana akajya kure y’abagabo ariko bikaba iby’ubusa , bagakomeza kumutesha umutwe.
Yagize ati:”Mu butumwa bwanjye huzuye abagabo ya nyotewe cyane no ku nsaba urukundo. Nafashe agahenge ko gukundana ndanabitangaza ariko baraguma bakaza , ntibajya barambirwa”.
N’ubwo ngo mu butumwa bwose yandikirwa , hafi ya bwose ari ubw’abasore n’abagabo baba bamusaba urukundo ngo ntateze kongera gukundana , kuko ngo arajwe inshinga no kurera umwana we agakura.

Ubusanzwe Mary Nyambwayo ntabwo ahirwa mu rukundo kuko uwo bakundanye mbere Opa Fambo bahise batandukana ubwo yari amaze guhura na Suuna Ben.
Suuna Ben nawe ntabwo batindanye kuko bagiye no mu nkiko ariko bikarangira urukundo rwabo rurangijwe.