Advertising

Nyuma yo kumubengwa, Kesha yagaragaje ko akeneye umukunzi

07/19/24 9:1 AM

Umuhanzikazi Kesha mu njyana ya Pop, yafashe icyapa yandikaho ko ari ‘Ingaragu’ kandi ko yiteguye guteretwa.Ibi yabikoze ku wa 18 Nyakanga 2024, mu Mujyi wa Los Angeles [ Hollywood ].

Kesha w’imyaka 37 y’amavuko yashyize icyapa ku mutwe cyanditseho ngo “I’m Single” [ Ndi ingaragu ] aho yari yitegeye abamufotora.

Mu mwaka washize nibwo Kesha yagaragaje ko yabenzwe n’umusore ku ncuro ya mbere. Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze [X] , yagaragaje uburyo byamubabaje. Yagize ati:”Bwa mbere mu buzima bwanjye , ndabenzwe.Ese mwabyizera ? . Twese twarababajwe”.

N’ubwo atigeze avuga uwo musore , mbere y’aho gato hari amafoto ye yari yagiye hanze ari gusomana n’umwe mu bakora Filime muri Amerika witwa Riccardo Maddalosso.

Mbere y’uko akundana na Riccardo Maddalosso yari mu rukundo n’uwitwa Brad Ashenfelter kuva muri 2021. Kesha yagiye atangaza ko uwitwa Brad Pitt wari umugabo wa Katy Perry ari we yishimira cyane.

Muri 2023, Kesha yasobanuye ko uwo bahoze bakundana ari nawe watumye yandika indirimbo yise ‘Too Far Gone Off’ aho aririmbamo amagambo asa nk’inshyuro.

Agira ati:”Ntakibabaza nk’ibuye cyangwa zahabu. Turakura gusa ariko tukabaho ku bw’icyizere kidusiga twenyine”.

Kesha amaze iminsi ari kwamamaza indirimbo ye yise ‘Joyride’ yakoze amaze kuva muri Lebal yitwa ‘Kemosabe’ yamufashaga muri muzika.

Yo gufata icyapa ngo asabe abo muri Los Angeles kumushakira no kumubera umukunzi.
Yaherukaga gutangaza ko yabenzwe.
Kesha yatangaje ko Brad Ashenfelter ari we muntu afata nk’udasanzwe kuri we.
Umuhanzikazi Kesha amaze igihe ari kwamamaza indirimbo ye nshya.
Urukundo afitiye Brad

 

Previous Story

Byongera abasirikare b’umubiri ! Dore ibyiza 8 byo gutera akabariro ku mugore utwite

Next Story

Ikipe ya Tanzania yazamutetse  ku rutonde rwa FIFA

Latest from Imyidagaduro

Go toTop