Nyuma yo kubwirwa kenshi ko isura ye idashamaje kuri ubu niwe muhanzi igihugu kigenderaho

02/27/25 20:1 PM
1 min read

Umuhanzi akaba n’umushoramari ndetse ari mubagezweho muri iki kiraganwa Bruce Melody, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamukuru mu gihugu cya Kenya, umunyamakuru yabikomojeho ndetse arabimuzaba iby’inkuru yagiye asoma zamuvugwagaho zimuca intege ndetse n’igihe yabwirwaga ko isura ye idasamaje ku buryo izamamucururiza.

Bruce Melody mu rugendo rwa muzima yahuye n’ibicantege bitandukanye ndetse yagiye abwirwa amagambo akomoretsa bitewe n’uko isura ye yaragaragara, ibyo bigatuma akora umuziki gusa agasohora indirimbo zidafite amashusho.

Ndetse byaje kuviramo kugirwa inama kenshi yo kwibera umu producer kuko byo byari kumuhisha isura ye ndetse akinjiza amafranga yifuzaga. Gusa byose yabishyize kuruhande ndetse akora atitaye kubimuca intege kuri ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse igihugu kigendeyeho aho aherutse gusohora umuzingo w’indirimo witwa Colorful generation.

Yaboneyeho aha challenge abakunzi be aho uzatsinda azahembwa akayabo, muri uku kwezi kwa kabiri yahaye amahirwe abantu 100 bazahiga abandi  aho hari QR code ugomba gusikana nuko ugakurikiza amabwiriza ukora challenge z’indirimbo ze. Abantu bazatsinda bazahembwa bishimishije  ndetse habeho n’umuhuro ku byamamare bibarirwa muri Lebel abarizwamo ariyo 1:55AM.

Bruce Melody yagiye aca uduhigo dutandukanye harimo gutwara Primus Guma Guma ndetse akaba yarabaye umuhanzi w’umwaka muri Trace awara iheruka .Niwe munyarwanda rukumbi watumiwe mu biganiro bikomeye muri America harimo nka Good Morning America ndetse n’ibindi bitandukanye.

Go toTop