Nyuma yo gusigwa n’umugore we amuziza ubukene Brandley asigaye ahembwa agatubutse

03/08/25 9:1 AM
1 min read

Bradley Mtall ni umugabo ukomeye cyane mu myidagaduro yo muri kenya aho yamenyekanye cyane muri filime zagiye zibica bigacika ndetse no  kumbugankoranyambaga ari mubakurikwa n’abakunze batagira ingano.

Nyumo yo gukira igikomere cyu ubuzima bugoye yanyuzemo, Bradley ubwo yaganiraga na TUKo yashyize ukuri kubuzima bushariye yanyuzemo.

Igihe yari agishaka umugore, yaje kumuta hadaciye kabiri kuko bari abakene cyane kuburyo no kubona icyo kurya byabagoraga.

Mu rwenya rwinshi yaganirije umunyamakuru Oliver Keverenge ukorera TUKO amubwira ko iyo yibutse ubuzima yabayemo igihe bari bagituye mugace ka Kamagera aturika akarira gusa akanashima Imana kuko ntacyo itamukoreye.

Igihe umugore we yamutaga yagiye akuriwe dore ko yari afite inda ya amezi arindwi, kuva ubwo ntiyongeye kumuca iryera,bivuze ko kugeza magingo aya ntazi agakuru ki imfura ye. Ntazi niba yarabyae umukobwa  cyangwa umuhungu ndetse siyanahamya ko iyo nda itavuyemo kuko ubuzima bwari bugoye cyane.

Siyagowe n’ubuzima akuze gusa kuko Isukha akaba papa we yapfuye ubwo yari akiri muto ubwo aheraho afatanya inshingo zo kwita kuri barumuna be na mama we witwa Yonga.

Bandley asigaye yibera i Dubai

Nyuma yaje guca muri byinshi nko gucuruza ubunyobwa igihe yari agituye mugace kitwa Majengo, ubwo akirirwa azerera umujyi wose. Gusa byarangiye bigenze neza cyane ko kuri ubu ni umwe mubikomerezwa bitambuka mugace kiwabo abantu bamushagaye.

Kuri ubu azwi cyane ku urubuga rwa Tiktok ndetse yagiye akoreshwa muri filime zitandukanye nyuma  yo kwamamara mubitaramo bibera muri kenya bya abanyarwenya bizwi nka Gen Z protests ahagana muri 2024.

Nyuma yaje guhabwa akazi muri company ikomeye icuruza ibikoresho by’ikoranabunga izwi nka Zam Zam Electronics Limited.  Ngayo nguko uko yahise yisanga muri leta zunze ubumwe z’Abarabu I Dubai aho ari guhembwa agatubutse.

Go toTop