Nyuma y’igihe acecetse Joseph Kabila agiye gukoresha X

02/20/25 14:1 PM
1 min read

Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye (X), Barbara Nzimbi yavuze ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Congo mu minsi mike aratangira gukoresha urubuga rwa X dore ko aherutse kuvugwa ko ari we ufasha inyeshyamba za M23.

Byatangajwe ko mu minsi mike aribwo uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila atangira gukoresha imbuga Nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa X nyuma y’igihe ataragaza amarangamutima ye ku bibazo biri muri Congo yabereye Perezida.

Barbara Nzimbi yagize :”Uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, vuba aragaragara kuri X , binyuze kuri Konti ye nyirizina”.

Arongera ati:”Stay Connected”.

Ukugaruka kwa Perezida Joseph Kabila, kubaye nyuma y’igihe yihaye umutuzo akava ku mbuga nkoranyambaga no mu bibazo bya Politike kuva muri 2019 ubwo yahererekanyaga ububasha na Antoine Felix Tshisekedi wamusimbuye amazeho imyaka igera kuri 18.

Nyuma yo kuva ku mwanya wa Perezida , Joseph Kabila yaranzwe no kwita ku buzima bwe bwite bitandukanye n’abandi bakuru b’Ibihugu.

Gufungura konti ya X kwa Joseph Kabila benshi bemeza ko bitewe n’ibyo yakomeje kuvugwaho by’umwihariko na Perezida wamusimbuye Felix Tshisekedi, uherutse gutangaza ko Joseph Kabila ari we uri inyuma ya M23.

Go toTop