Advertising

Nyina wa Zuchu yasubije Diamond Platnumz wifuje gukora ubukwe na Zuchu mbere y’igisibo

01/30/25 6:1 AM
1 min read

Khadija Kopa wamamaye mu njyana ya Tarabu muri Tanzania akaba nyina wa Zuchu ubarizwa muri WCB ndetse akaba inshuti magara ya Diamond Platnumz yagize icyo asubiza uyu muhanzi wahamije ko ashaka umukobwa we mbere y’igisibo cyane Ramadan.

Mu kiganiro Khadija yagiranye n’umunyamakuru umwe wo muri Tanzania , yongeye gusubiramo ibyo yigeze kuvuga, agaragaza ko kugeza ubu n’ubwo Diamond Platnumz yifuza gushaka umukobwa we , atari yakira inkwano ziturutse mu muryango we.

Muri iki kiganiro Khadija Kopa ntabwo yigeze ahakana umubano uri hagati y’umwana we na Diamond Platnumz na cyane ko ari we watumye ajya muri WCB kubera umubano yari afitanye na Simba.

Yagize ati:”Njye sindamushyingira umuntu n’umwe kuko ntabwo ndabona inkwano naho ibyo kuba bakundana Zuchu ni we ubizi”.

Khadija Kopa yahamije ko iby’urugo no gushyingirwa n’umukobwa we bizwi b’Imana kuko ngo ariyo izamushakira umukwiriye.

Mama Zuchu avuze ibi nyuma y’aho Diamond Platnumz we agaragarije indimi 2 , akavuga ko bakundana akongera akavuga ko adakundana na Zuchu.

Ubwo Diamond Platnumz yabazwaga na Fantana ku by’urukundo rwabo, Diamond Platnumz yagaragaje ko Zuchu ari umuhanzi we usanzwe. Yagize ati:”Ni umuhanzi wanjye gusa ntakindi kuko sinkundana nawe”.

Abakurikiranra hafi imyidagaduro yo muri Tanzania bemeza ko Khadija Kopa aba afite ubwoba bw’uko umukobwa we azishyingira kwa Diamond Platnumz bikarangira badakoze ubukwe nk’uko byagenze no kubandi na cyane ko kugeza ubu aba iwabo kwa Diamond.

Aba bombi bahuriye mu ndirimbo zitandukanye banakunze kuririmbana mu bitaramo bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop