Umwana w’imyaka itandatu y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rwabihanga mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira ho mu Karere ka Nyanza yishwe n’imvura nyuma yo kujya kuvoma amazi kuri kano.
Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyamenye ko nyakwigendera yitwaga Iranzi Hirwa Laissa, akaba yarerwaga na Nyirakuru.
Amakuru avuga ko yakurikiye bagenzi be b’abaturanyi bari bagiye kuvoma kuri kano, maze imvura nyinshi ibasangayo. Ubwo banyagirwaga, amazi y’imvura yamurushije imbaraga aramutwara, bagenzi be bari kumwe bananirwa kumukiuramo, bajya gutabaza abantu bakuru bahageze basanga yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko batangiye iperereza. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera inasaba ababyeyi kurinda abana kugira aho bahurira n’imvura, ndetse bakihutira gutanga amakuru yaho babona ko hateza impanuka bitewe n’imvura.