UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko umusaza witwa Baziki Vianney w’imyaka 72, yavuye mu Kagari ka Migina mu mudugudu wa Musenyi yerekeza mu Mudugudu wa Bigina ari kumwe n’umugore we w’imyaka 39 amurusha intambwe ageze ku mugezi witwa Nyarubogo amazi aramutwara.
Bikekwa ko umugore yaje gusubira inyuma ageze kuri uriya mugezi ahasanga telefone ye icanye ajya kubibwira abaturanyi barashakisha bamusanga muri uriya mugezi yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE kandi ko Iperereza ryatangiye. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.
Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera isaba abaturage kwitwararika muri iki gihe cy’imvura, birinda kugenda n’amaguru imvura iri kugwa, birinda kwambuka imigezi cyangwa ibidendezi by’amazi n’amaguru, banihutira gutanga amakuru yaho babona ko hateza impanuka bitewe n’imvura.