Advertising

Nyampinga w’Ububiligi ari mu Rwanda

10/09/2024 22:47

Umukobwa w’uburanga , Umunyarwandakazi  Kenza Johanna Ameloot ufite ikamba ry’ubwiza ry’Ububiligi ry’uyu mwaka wa 2024 ari mu Rwanda mu mushinga wo gufasha abana bafite ubumuga.

Kenza w’imyaka 22 y’amavuko yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gufasha abana bafite ubumuga bw’amaso hano mu Rwanda , dore ko ubwo yajyaga muri iri rushanwa ry’ubwiza yinjiranyemo umushinga wo gufasha abana bakennye bo muri Afurika.

Abinyujije mu muryango witwa ‘Light for the world’ Miss Kenza arifuza gufasha abana benshi bashoboka by’umwihariko abafite ubumuga bw’amaso, ndetse agaragaza ko yishimiye cyane iyi gahunda yinjiyemo. Yagize ati”:Uyu munsi nungutse ibintu byinshi by’ingenzi ubwo nahuraga n’abana beza ariko bafite ikibazo gishobora gutuma bagira ubumuga bwo kutabona”.

Kenza ati:”Turimo kubafasha binyuze muri ‘Light for the world’ , kongera kwiyubaka n’umunezero wabo biteye umuhate.Rero mfite ishimwe muri njye kubw’amahirwe yo kuba muri iki gikorwa kigamije guhindura ubuzima bwa benshi”.

Yakomeje asaba abantu bose kumutera ingabo mu bitugu muri uru rugendo yatangiye.Yagize ati”:Mureke duhurize imbaraga hamwe duhindurire ubuzima ibihumbi by’abana. Twese hamwe  dushobora kubera Isi urumuri tukabaha ahazaza heza bakwiriye”.

Uyu mwari yahatanye mu ikamba ry’ubwiza mu Bubiligi uyu mwaka wa 2024 ahigika abandi bakobwa 32 bari bahatanye.

Previous Story

Mu rwego rwo kurengera bidukikije Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga iri mu bushakashatsi mukongerera imbaraga za batiri za moto zikoresha amashanyarazi

Next Story

“Ntabwo nkiri mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina” ! Michelle

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop