Mu nama ya 61 ya ‘International Security Council’ yaberaga muri Munich mu Gihugu cy’u Budage , yagaragaje uruhande rwe ku byerekeye kuganira na M23 ahora asabwa n’abarebera kure umutekano muke uri mu Gihugu cye maze agaragaza ko M23 ari umutwe w’iterabwoba kandi wihishe mu izina ry’u Rwanda rutajya ruhwema guhakana ibyo avuga.
Yagize ati:”Ntabwo ari ikibazo cyo kwiyemera cyangwa kwiyumva iyo twanze kuvugana na M23 imbona nkubone, kubera ko ni umutwe warashe mu nkambi ukica abasivile abandi bagahunga. Rero kuri twe, ni umutwe w’ibyihebe kandi ntituganira n’ibyihebe”.
Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko ikibazo cya M23 kigomba gukemurwa hifashishijwe amasezerano y’i Nairobi kimwe n’indi mitwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ahakana ibyo yise gutonesha M23.
Tshisekedi avuga ko M23 ari ‘Mask’ yihishamo u Rwanda akaba ngo ari nayo mpamvu amakimbirane akomeje mu Gihugu cye. Ati:”M23 iri imbere kubera u Rwanda. Mu by’ukuri, M23 ni igisirikare cy’u Rwanda kirikurwana: Nikimenyimenyi i Luanda twaganiriye n’u Rwanda”.
Inama ya DASC na EAC yategetse Perezida wa Congo kuganira na M23 nk’umwanzuro wahagarika amakimbirane n’intambara zigwamo abaturage ariko we ntabikozwa.
U Rwanda ruhakana ibyo gukorana na M23 nayo ubwayo ikabihakana , icyakora u Rwanda rukavuga ko rutazabura gushyiraho ubwirinzi mu gihe cyose byaba bibaye ngombwa.
Leta ya Congo na Leta y’u Burundi, zagiye zikoresha amagambo atari meza kuri Leta y’u Rwanda, bakavuga ko barajwe inshinga no gukuraho Leta y’u Rwanda ari nabyo bituma u Rwanda ruhora rwiteguye ku mipaka y’ibi bihugu.
Si rimwe cyangwa kabiri, Perezida wa Congo, avuze ko M23 igizwe n’Abanyekongo ariko yagera aho agiye kubazwa uruhare rwe mu guhosha intambara, akavuga ko ari Abanyarwanda.
Perezida Kagame, yagiye kenshi asaba Perezida wa Congo, gukemura ibibazo byo Gihugu cye aho kubyegeka ku Rwanda.