Umugore umaze imyaka 12 abana n’umugabo we avuga ko nyirabukwe ashaka ku musohora munzu amuhora ko atabyara. Uyu mugore yagishije inama.
Uyu mugore umaze imyaka myinshi ashyingiranwe n’umugabo we ariko bakabura umwana yagaragaje agahinda aterwa no kuba nyirabukwe ashaka ku mwirukana mu rugo rwe agafasha umuhungu we gushaka undi mugore uzamubyarira umwana ( Umwuzukuru).
Yagize ati:” Basomyi ba UMUNSI.COM nanjye mu ngire inama. Maze imyaka irenga 12 mbana n’umugabo wanjye, tubana neza, tu tarwana cyangwa ngo tugirane andi mahane kubera nta mwana dufite. Twahuye dukundana , ni we wansabye urukundo ndarumuha ndetse dukora ubukwe bwiza bwatashywe n’imodoka nyinshi”.
Akomeza agira ati:”Bavandimwe, umugabo wanjye ndamukunda cyane kandi nawe arankunda ariko mu cyumweru gishize nyina ( Mabukwe) yaraje mu rugo, turamwakira , tumuha byose ariko agiye gutaha agira ati’Uyu mukazana ni uwanjye ariko namaze gufata umwanzuro wo ku mwirukana muri iyi nzu kuko imyaka mu maranye ni myinshi kandi umuhungu wanjye nziko ari muzima kuko iwacu ntawagize icyo kibazo. Turashaka kwaguka”.
Uyu mugore utarigeze abyara yagaragaje ko akimara kumva ayo magambo yahise yikubita hasi , agahwera kugira ngo ahaguruke bigasaba ko bamujyana kwa muganga. Avuga ko yirinze abapfumu kuko aziko babeshya , yirinda n’indi migenzo yiringira Imana gusa ariko ngo kugeza ubu arananiwe cyane ari nayo mpamvu yahisemo kugisha inama”.
Umugabo we yanze kugira ngo arenza ku mwanzuro wa nyina kubera uburyo amwubaha. Ntaho afite ho kujya kubera igihe amaze muri urwo rugo afite ipfunwe ryo gusubira iwabo ndetse ngo yanze no kujya kugerageza ahandi kubera uburyo akunda umugabo we.
Niba wasomye iyi nkuri mugire inama. Niba nawe ushaka kugisha inama ,utwandikire kuri Email yacu Info@Umunsi.com , imyirondoro yawe igirwa ibanga.