Nigeria : Umwana w’imyaka 13 yubakiye iwabo inzu

4 weeks ago
1 min read

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko yubakiye inzu ababyeyi be ku mafaranga yagendaga abika binyuze mu mirimo yakoze mu kirombe gicukura amabuye y’agaciro muri Nigeria.

Uyu mwana  akaba yarakoraga imirimo isanzwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Leta ya Narasawa mu Majyaruguru yo hagati ya Nigeria.

Abaturanyi b’umuryango we, bahamya ko iteka babonaga uyu mwana ari gukora cyane muri icyo kirombe , bagatekereza ko hari indi ntego afite itari iyo kubakira iwabo.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye barimo na Anzuku Joshua yanyuze kuri Facebook asangiza abantu igikorwa kidasanzwe cy’uyu mwana cyo kubakira iwabo inzu ashyiraho n’amafoto.

Joshua yagize ati:”Igikorwa cyo gushyikirizwa inzu n’umwana muto wahawe umugisha n’Imana, aho amabuye aturuka mu mushinga wa Guzain Agidi muri Leta ya Nasarawa mu gace ka Ekun Ejiba”.

Benshi batangajwe n’iki gikorwa bagaragaza ko uyu mwana akwiriye kuba urugero kuri bagenzi be. Muri iyi nkuru ntabwo bavuze umubare w’amafaranga y’ubatse iyo nzu.

Go toTop