Umukobwa wo muri Nigeria yarize cyane nyuma y’aho umusore bakundana amugujije amafaranga 322,976 RWF amubwira ko agiye kuyubakamo butike ahubwo akayajyana mu mikino y’amahirwe yose bakayarya.
Mu mashusho akomeje kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uwo mukobwa utagaragajwe amazina yavuze uburyo umukunzi we (Boyfriend), yamuhatiye kumuha ayo mafaranga ku mbaraga amubwira ko arahita atangira gucuruza.
Uwo musore ngo yavuze ko amaze igihe ari kwiga umushinga wo gucuruza ndetse ko yarangije kuwiga ahubwo ko igisigaye ari ugutangira gushora no gukora akazi.
Nyuma yo kumuha ayo mafaranga, umukobwa ngo yagiye kumusura, agezeyo amusangana ‘Fagitire’ ndende (Agapapuro kaba kanditseho amakipe n’amafaranga yatanzwe), asanga ayo yamuhaye yose yarayashyize muri ‘Betting’.
Uwo mukobwa yagize ati:”Narinziko yakoze ‘Butike’ ubu , ariko natunguwe no gusanga yarayajyanye mu mikino y’amahirwe. Agera kuri 350,000 RWF (N350,000) yayapfushije ubusa”.
Uwo mukobwa asobanura ko ayo mafaranga yari yarayahawe nk’impano izamufasha gushaka icyo akora.

Ati:”Icyo kigo cyayampaye, cyigisha abantu imyuga ki kabaha n’amafaranga yo gutangiza”.
Yakomeje agira ati:”Nabwiye umukunzi wanjye ko mfite amafaranga, atangira ku nsaba kuyamuguza. Ntabwo yambwiye neza icyo agiye kuyamaza , ariko nabimenye , nyuma yo kubona igipapuro kirekire cyo muri Betting”.
Benshi bahamya ko yakundanye n’umusore utazi icyo ashaka mubuzima bahamya ko yayobye.