Advertising

Nick Cannon yaciye amazimwe kucya senye urugo rwe

10/30/24 11:1 AM

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nick Cannon, yagaragaje ko kudahuza kwe na Mariah Carey bigeze kubana, byaturutse ku byiyumviro byo kudatekana uyu mugabo yakundaga kugira.

Cannon yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ray Daniels Presents Podcast, aho yagaragaje ko nyuma yo kurushinga mu 2008 yatangiye guhangana n’umutima we mu buryo bukomeye.

Ati “Ntabwo nari nitaye ku cyo isi intekerezaho kubera uko yumva ibintu, urabizi ni uko biba bimeze. Abantu bagiye kugukunda umunsi umwe, umunsi ukurikiye bakwange. Sinashoboraga kubyitaho cyane… ariko muri njye nagize icyo gitutu cy’uwo ndiwe. Narushinze mfite imyaka 20.”

Uyu mugabo avuga ko we na Mariah Carey bari banafite ibyerekezo bitandukanye ku buryo guhuza byari bigoye.

Ati “Narabyukaga mu ijoro nkavuga nti ndi nde? Ndi umugabo wa Mariah Carey? Ni uku ubuzima bwanjye bwakagombye kuba bumeze? Nta kintu”.

Nick Cannon yagaragaje ko yabonaga ko atari we musore ubereye Mariah Carey.

Mariah Carey na Nick Cannon barushinze mu mwaka wa 2008 . Mu mwaka wa 2011 nibwo babyaranye impanga Monroe Cannon na Moroccan Scott Cannon. Aba bombi babonye gatanya mu 2016.


Hano Mariah yari ari kumwe n’abana be b’impanga


Nick Cannon avuga ko gushaka umugore akiri muto biri mubya mugoye

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Impamvu 50 Cent yanze arenga Miliyari 4 RWF zo gushyigikira Trump mu matora

Next Story

Muhanga: Yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop