Swedish massage ni ubwoko bwa massage butuma umubiri ukora neza, amaraso agatembera neza, igafasha no kurwanya n’utundi tubazo twaba dutangiye kuvuka mu mubiri.
Ubusanzwe Swedish massage yakunze gukoreshwa n’abashinwa, abanyamisiri, abayapani ba cyera . Ni massage itandukanye ni zindi nka relaxing cyangwa hot stone therapy kuko yo bayikoresha bashyizemo ingufu bakoresheje intoki n’amaboko ; bakibanda ku maguru,ku nda,ku maboko, mu mugongo n’ijosi.
Ifasha imitsi kurambuka, amaraso agatembera neza mu mubiri, ibinure bikagabanuka n’indi myanda yose iba iri mu mubiri iigasohoka. iyi massage kandi isubiranya ubukomere bw’amagufa(strengthing the bones), igafasha umubiri n’ubwonko kuruhuka no gukora neza. Umuntu wayihawe usanga yumva hari ibintu byinshi byahindutse mu mubiri we, akumva yaruhutse neza kandi amerewe neza.
Abantu bose bayikoresha kuva ku mwana muto kugeza ku musaza ariko imbaraga zikagabanuka cyangwa zikiyongera ukurikije uko ubishaka.
Mu gihe ushaka gukorerwa Swedish massage biba ari ngombwa kumenya uko uhagaze niba nta ndwara z’umutima, z’amaraso, z’uruhu, z’amagupfa cyangwa niba mutarigeze kubagwa. Ibyo rero bifasha cyane ugiye kuyiguha, akamenya aho akora n’aho kwirinda kandi ubishyiraho umukono ubyemeza ko nta kibazo mufite ; biba byiza iyo mwitwaje urupapuro muganga yabandikiyeho rwemeza ko nta kibazo mufite.
Umwanditsi:BONHEUR Yves