Ni iki uzi ku indwara yi igituntu?

03/10/25 15:1 PM
2 mins read

Hari ibintu byinshi bitandukanye kandi by’ingezi umuntu aba agomba kumenya ku ndwara y’igituntu, ariko ugasanga abantu batabizi kandi ari ingenzi ko babimenya.

Igituntu giterwa n’agakoko bita basille de Koch gusa. Ako gakoko niko dushobora gukura mu myuka w’aho umuntu urwaye igituntu yakororeye cyangwa se yitsamuriye.

Ni ukuvuga ko igihe wagiye ahantu umurwayi w’igituntu aba yanyuze agakorora yaba hari utwo dukoko kuko dusigara mu kirere kubera ko tutaremereye ntitugwe hasi vuba. Noneho igihe winjiyeho ahantu umuntu urwaye igituntu ari cyangwa se yari ariri bituma wandura.

Kwandura unyweye amata y’inka yarwaye igituntu adatetse nabyo birashoboka, kubera ko udukoko akenshi tutihanganira ubushyuhe, iyo atetse ubwo bukoko burapfa.

Gukoresha ibikoresho umuntu urwaye igituntu yakoresheje ntibyanduza igituntu : Ubundi iyo ufashe igikoresho nk’isahani, ikiyiko n’igikombe umurwayi w’igituntu yaririyeho ntabwo wandura igituntu, ahubwo impamvu bavuga ko umuntu yandura igituntu nuko aba yasangira nuwo muntu kubera ko uri uruhande rwe ugahumeka umwuka urimo twa dukoko ukaba uranduye. Kwa muganga babyigisha mu rwego rw’isuku kuko iba ikenewe cyane ku murwayi.

Ushobora kuba ufite umurwayi mu rugo ukirirwa uganira nawe nyamara ukirinda gusangira nawe kandi ukandura igituntu.

Indwara y’igituntu iravurwa igakira : Mu Rwanda umurwayi w’igituntu afata imiti y’amezi atandatu nyuma y’ibyumweru 2 nibwo aba atari bwanduze abandi, ariko imiti arayikomeza amezi atandatu agashira. Iyo ufashe neza imiti y’igituntu urakira. Igihe urwaye igituntu bwa kabiri ufata imiti amezi 8.

Abantu barwaye igituntu cy’igikatu bitewe no kuba bafata imiti nabi, umunsi bagaragaje ibimenyetso basanga wa muti w’amazi 6 utakimuvura, bagafata imiti hagati y’amezi 20 n’imyaka 2 kandi agaterwa inshinge amezi 2. Niyo mpamvu abarwaye igituntu cy’igikatu benshi bapfa kuko baba badashoboye gufata imiti neza y’igihe kirekire.

Igituntu ni indwara ya kabiri ku isi ihitana abantu benshi cyane : Ku isi yose miliyoni zisaga 9 z’abarwayib’igituntu bagera kuri miliyoni 1,5 barapfuye. miliyoni1 n’ibihumbi ijana bafite vih muri abo abapfuye ni ibihumbi 360.

Abantu bataragaragaza ibimenyesto ni bo banduza abandi : kimwe cya gatatu cy’abantu barwaye igituntu ntabwo baba bazwi. Abo bantu rero nibo bashobora kwanduza abandi ku buryo bworoshye kuko baba bagaragaza ko batarwaye kandi baramaze kwandura basille de koch

Abantu bose bahura n’udukoko twa basille siko bose barwara : 30% by’abantu bahuye na basille de Koch nibo bashobora kwandura indwara y’igituntu ( tuberculose maladie) muri abo 30%, hagati ya 90% na 95% ntabwo bazagaragaza ibimenyetso( tuberculose infections) ariko baba bafite udukoko ahubwo ntibigaragare kubera uko umubiri wabo uteye.( afite ubudahangarwa) .

Gusa mu bihugu byateye imbere iyo babonye ko ufite utwo dukoko nabwo barakuvura kubera ko bafite abarwayi bake baba bafite utwo dukoko.

Igituntu nta rukingo kigira : Urukingo bita BCG rurinda abana kugira ngo batarwara igituntu cy’igikatu (forme grave) ,ariko ntabwo ari urukingo rw’igituntu rwa burundu. Kugeza ubu nta rukingo rw’igituntu ruraboneka.

Abantu baba muri gereza, abafite abarwayi b’igituntu mu ngo, abarwayi ba SIDA bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara y’igituntu.

Ibyo nibyo bintu bya ngombwa buri muntu wese yakagombye kuba azi ku ndwara y’igituntu byagufasha kumenya amakuru y’ibanze ku ndwara y’igituntu.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop