Hari ibiribwa bifasha mu kwirinda umunaniro ukabije ndetse bikanafasha abantu bafite uwo munaniro bagasubira ku bihe bisanzwe. Anastasie Mukakayumba impuguke mu mirire iboneye akaba n’umujyanama ku mirire aratubwira imirire yagufasha guhangana n’ikibazo cy’umunaniro ukabije.
Kurya ibiribwa bikize kuri antioxydants: Umubiri wacu uba ukeneye ama anti oxydants kuko iyo oxydants zibaye nyinshi zitera ubwonko gusaza vuba, kurwara isusumira, ndetse zigatera n’umunaniro ukabije. Kubyirinda bisaba kurya ama anti oxydants yiganjemo ibiribwa bifite vitamine E, Vit C, Vit A. ibyo biribwa harimo tungurusumu, karoti, sesame, imizabibu, epinard,imineke, maracuja..
Kwirinda kurya ukarenza urugero: kurya ukarenza urugero bituma amaraso ajya mu gifu n’imirimo yose y’umubiri ikareba ibyo mu gifu gusa bigatuma ubwonko budakora neza bigatera umunaniro.
Kurya amavuta meza: ntiwavuga ngo amavuta umuntu ayareke burundu kuko ubwonko buba bukeneye amavuta kurusha ibindi bice by’umubiri. Mu kwirinda ko ubwonko bwabura amavuta rero aho kuyareka uhitamo ubwoko bw’amavuta meza. Urugero rw’amavuta atagira ingaruka ku mubiri kandi agafasha ubwonko, twavuga nk’amavuta ya elayo yo mu bwoko bwa extra vierge, amavuta ya sesame, amavuta ya macadamia, amavuta ya amande, amavuta ya caju, amavuta yo mu mbuto z’ipamba, …)
Kwirinda ibintu bihindura ibara ku biribwa mu byo kunywa ( additifs alimentaires et les colorants): Ibintu bishyirwa mu biribwa no mu byo kunywa kugira ngo bigira ibara ry’ikintu runaka nk’ibintu usanga bishyirwa ma mitobe kugira ngo ise n’imitobe y’imbuto usanga byangiza ubwonko kando bigatera umunaniro ukabije.
Umwanditsi:BONHEUR Yves