Nyuma y’igihe bivugwa ko batandukanye Nyambo na Titi Brown bongeye guca igikuba bagaragara bari kumwe. Nyuma yo gushwana , Nyambo yagiye nyumvikana avuga ko Titi Brown yamutesheje agaciro.
Ni amashusho bivugwa ko yafashwe ubwo bari bari gufata amashusho ya Filime ya Titi Brown igiye kujya hanze. Uwatanze amakuru yagize ati:”Ariya mashusho yafatiwe aho twafatiye amashusho ya Filime ya Titi Brown igiye gusohoka n’aho Iby’urukundo byo nta byo ahubwo icyabaye ni uko Nyambo yari yaje kuyikinamo”.
Nyambo Jesca na Titi Brown bari bamaze igihe bakundana ariko nta n’umwe muri bo uterura ngo yemere ko bakundana ahubwo bakiyita “Bestos” icyakora batandukanye byabaye nk’aho bakundanaga by’ukuri.
Ku ruhande rwabo nta n’umwe ushaka kugira icyo atangaza nk’uko byakomeje kugenda bivugwa.