Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo ari wo muti wonyine wa hagarika intambara mu Burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko intambara icyo iba igamije ari ukwica abanyagihugu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC , cyari mu ndirimi zitandukanye. Abajijwe icyo atekereza ku bishobora kuvamo umuti w’amakimbirane ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Evariste yagize ati:
“Navuga ko ibiganiro aribyo bikwiriye kuba ikintu cya Mbere cyo gukora mbere y’intambara. Tekereza mu gihe mwaba muri kwicana , nyuma mukemera kujya mu biganiro ,… Kuki tutakwemera gukemura ibibazo mu mahoro mbere y’intambara ?”.
Yakomeje agira ati:”Muri DRC iyo nsesenguye intego y’amakimbirane , nsanga byoroshye mu gihe bakwemera kwicarana ku meza y’ibiganiro. Ntabwo navuga uyu cyangwa uriya, ahubwo ikibazo cya Congo , ni ikibazo cy’abaturage bose ba Congo. Rero , Leta yahamagara , igatumira , amashyaka ya Politike yose , imitwe yitwaje intwaro, bakicarana , bakaganira kugira ngo barebe uko barema ejo hazaza heza h’abaturage bose nk’uko twabikoze hano mu Burundi mu gushaka amahoro”.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, asanga ibibazo bya Congo binakwiye gukemurwa n’abo ubwabo hatabayemo izindi mbaraga zo hanze.
Agaruka ku kibazo cy’u Rwanda na Congo, yavuze ko “Ikibazo cy’u Rwanda na Congo, ni ikibazo gito cyane , bagikemura hatabayemo kwica abantu, bashyira ku meza y’ibiganiro ikibazo gihari , bakagikemurira hamwe. Kuki habaho kwica abantu ? “.

Evariste Ndayishimiye yongeye guhakana ko FDLR iri muri Congo ndetse avuga ko u Rwanda rugaragaza ko rujya muri icyo Gihugu gushaka uwo mutwe nyamara rukica Abanyekongo ibintu benshi bashingiraho bavuga ko Ndayishimiye akorana n’uwo mutwe wasize uhekuye u Rwanda ugakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati:”Numva ngo u Rwanda rujyayo kubera FDLR , ariko uwo nishe nabonye ni Abanyekongo, nonese Abanyekongo babaye FDLR ? Kuki bishe Abanyekongo kandi bavuga ko bashaka FDLR”.
U Burundi ni kimwe mu Bihugu byinshi byenyegeje intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu bufasha bwa Gisirikare burimo n’abasirikare bwahaye DRC ariko bagakomeza gutsindwa na M23 imaze gufata ibice byinshi mu Ntara za Kivu zombi.
U Rwanda rwagaragaje ko amagambo ya Evariste Ndayishimiye atangaje kuko ngo Ibihugu byombi byari mu nzira yo gushaka amahoro ndetse bikavugwa ko harebwaga n’uburyo bwo gufungura imipaka yafunzwe n’u Burundi.