NDAYISHIMIYE waririmbye “amatunda” yasomye bibiliya inshuro zirenga 33

1 month ago
2 mins read

Mubantu bakunda indirimbo za Gospel nta muntu utazi iyitwa “Amatunda” yasohotse ahagana muri 2004.  yahimbwe na NDAYISHIMIYE uzwi nka mama Moise ndetse aza gutangaza ko yagiye ayihanga mubyiciro bitandukanye ndetse hari ibyo yagendaga yongeramo ibindi akabisimbuza.

Iyi ndirimbo Amatunda yayimaranye umwaka wose ibitse kandi irangiye  gusa akajya akunda kuyiyumvira wenyine hamwe na Korari yabagamo yitwa Herimoni yaririmbiraga ku Gisenyi.

Hari ikivugo yashakaga ko cyongerwamo gusa yacyigisha abagabo bo muri Korari ye birabananira,niko gufata umwanzuro wo kubyikorera ubwo bari baje muri Studio i Kigali. Niwe mugore wambere wahise abimburira abandi kwivuga, gusa we yavugaze ko yavugaga Yesu.

Yize mu mashuri atandukanye ndetse yasoje amashuri yisumbuye ndetse yaciye mu madini atandukanye nka aba Catholic ndetse na Pentekote yayisengeyemo. Ahagana muri 1991 nibwo yatangiye gahunda yo kuzajya asoma bibilia buri  munsi akiha iminota mirongo itatu.

Kuri ubu amaze inshuro 33 asoma bibiriya guhera ku urupapuro rwa mbere kugeza kurwa nyuma. Ahantu akomora inganzo ni nkigihe pastor aba yigishije nuko akumva hari ijambo rimufashije cyane ahita ashaka uko yarikuramo indirimbo.

Ahantu yahimbye indirimbo  nyinshi ni 2007 ndetse akunze gufasha ama Korari menshi kwandika indirimbo no kubakorera ibitero bimwe na bimwe. NDAYISHIMIYE avuga ko kuririmba kwe bimwibagiza ibibazo byose  afite.

Hari indirimbo zitandukanye harimo nizo kwihangana nizo akunda kuririmba igihe afite ibibazo cyangwa hari umuntu ari gusabira. Igihe ari gutabaza akunze guhitamo gusenga ndetse niho akenshi akunze guhita ahimba inshya indirimbo nshya.

Mama Moise yaciye mubuzima bugoye kukuko guhera 1998 umugabo we yapfuye yahise atangira kwirerana abana bane afite, ndetse ubuzima ntibwari bworoshye. Gusa guhera igihe yari akiri umwana yakundaga kwicara wenyine kuko igihe cya akaruhuko yabaga yiyicariye wenyine  mugihe abandi bari basakuza ndetse basabana akiri umunyeshuri.

Guhera akiga muri secondary yahimbaga indirimbo ndetse yakoreshaga amagambo yo muri bibilia. Igihe yari agitahuka iwabo aturutse i Karongi yatunguwe nuko yabonye indirimbo yacurangwaga ahantu hose ndetse no mu bukwe.

Ikintu gikomeye ndetse yababazwaga nabyo nuko yakoreshwaga mu bukwe abantu bishimisha aho bayiririmbiraga abakunzi babo birengagije ko ubwiza yari yarakoresheje yabaga avuga Yesu n’umugeni we.

Mama Moise avuga ko ibyo yagiye abishwanira n’abantu batandukanye bitewe nuko bamusabaga kuyibaririmbira yabyanga bakabifata ukundi. Gusa bamwe na bamwe mubo yahakaniye rwose bajyaga bamwumva iyo yabasobanuriraga.

Iyi ndirimbo yayimaranye umwaka urenga atarayirangiza ndetse yamweretse ko Yesu yabishatse yaguha icyo wifuza rwose. Abitangaho urugero rwuko kugeza magingo aya na nubu iracyakundwa mu ngeri zitandukanye haba muba kristo ndetse n’abapagani.

Mu kuyitegura hari ikivugo yashakaga ko gishyirwamo ndetse agihaye abagabo kirabananira niko kukivuga nubwo yari umugore icyo cyivugo ni:

“UWO NI MUTABAZI WATEYE INAMBWE BATITURA I GORIGOTH.  INEZA YAGIZE NTAWAYIMWITURA NI UMUGABO, IYO NI INTWARI IDATSINDWA KU RUGAMBA NI UMURWANIRIZi WABAMWIRINGIRA ABAMUHUNGIYEHO NTITUZAKORWA NI ISONO,  ARABYINIRWA N’ABASORE NINKUMI  ARABYINIRWA NABASAZA NABAKECURU  YESU UMWANA WI NTAMA W’IMANA NZAMUGWA INYUMA YEEE  AYIIIIIII  ”

Ubuzima bwe bwose iyo aburebye abona iyo atamenya Yesu aba yarapfuye ndetse yari kugwa mubyaha. Hari ibibazo yahuye nabyo nabwo ntibyamukomerera kuko yari afite Yesu. Kubazi igisobanuro cyo gupfa no kurimbuka aavuga ko byombi rwose byari kuba bimutegereje iyo atamenya Yesu.

Mu gusoza avuga ko urugendo rwo mu ijuru ruba rutoroshye ndetse indirimbo aririmba hamwe na Korari abamo baziko zifasha abantu twese muri rusange gusa birakwiye ko zazajya zibanza gufasha abaririmbyi mbere  yabandi.

Asoza isomo ry’ubuzima yasangiza abandi ati ‘ kuba mu isi udafite Yesu ni igihombo gikomeye cyane, ndetse kubamufite bagomba kumukomeraho’.

 

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop