Narendwa Modi yihanganyishije Abagatolika ku bw’urupfu rwa Papa Francis

4 weeks ago
1 min read

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendwa Modi, yifatanyije n’abakirisitu Gatolika nyuma y’urupfu rwa Papa Francis wari umaze igihe arembeye mu Bitaro.

Mu butumwa bwuzuye umubabaro mwinshi , Narendwa Modi, yasobanuye ko kuva mu bwana bwa Papa Francis yari umuntu wiyeguriye Imana no kugaragaza ibyiza bya Kirisitu.

Yifashishije amafoto ye na Nyakwigendera Papa Francis yagize ati:”Mbabajwe cyane n’urupfu rwa nyirubutungane Papa Francis. Muri iyi saha y’agahinda, nihanganishije Umuryango mugari w’abagatolika. Papa Francis azahora yibukwa nk’umucyo wayoboraga benshi kubera ubumuntu n’uburyo yateye benshi imbaraga muri iyi Si”.

Yakomeje agira ati:”Kuva akiri muto, yahariye ubuzima bwe mu gushyira mu bikorwa indangagaciro za Nyagasani Yezu Kristu. Yafashije abakene n’abihebye by’umwihariko abari mu kaga gakomeye abasubizamo icyizere”.

Yagaragaje ko azirikane cyane guhura na Papa Francis. Ati:” Nzirikana cyane n’ibyishimo guhura na we, kandi nangukiye cyane mu bwitange bwe bwo guteza imbere buri wese nta vangura bigakorwa mu buryo bwuzuye. Urukundo yagiriye abaturage b’u Buhinde ruzahora rwibukwa iteka. Roho ye niruhukire mu mahoro y’iteka mu maboko y’Imana”.

Papa Francis yavuye mu mubiri kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025 nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze na Vatican binyuze muri Karidinali Kevin.

Go toTop