Nandi umunyeshuri wo muri kenya wari waraburiwe irengero yongeye kuboneka ari muzima

03/08/25 11:1 AM
1 min read

Ubwo byatangazwaga ko umunyeshuri  witwa Abel Kibora ubwo yavaga ku ishuri atashye yaburiwe ingero nyuma yaje kongera kugaragara, gusa yari yambaye ibirenge gusa ndetse yasaga nkaho adaheruka koga.

Bamwe mubatanze ubuhamya ni abanyeshuri biganaga aho baje gutangaza ko babonye imodoka yo mubwoka bwa Toyota Probox imutwara  ikagenda igana mugace ka Mosoroit.

Bavuze ko yari afite ubwoba cyane kuburyo atabashije no gutabaza cyangwa kugerageza kurwanya abashakaga kumushimuta.

Nyuma nibwo yaje gutahuka ubwo yaragaraye asa nkaho yabaga ahantu mwishyamba hataba amazi kuko yari yambaye ibirenge ndetse asa nabi cyane. Uyu Abel yari asanzwe yiga ku kigo cya amashuri cya Lelwak Boys HighSchool.

Inkuru  ya Abel yateje impagarara kumbuga nkoranyambaga ubwo abantu bavugaga ko ababyeyi basigaye batacyita kubana babo uko bikwiye dore ko hari aho usanga abana b’imyaka nka 10 gusa bari kwiyambutsa umuhanda nta muntu bari kumwe umureberera.

Si iyo nkuru gusa yari imaze iminsi ibitsemo abantu ubwoba ahubwo hari impanuka iherutse kuba ubwo imodoka itwara abanyeshuri iherutse gukora impanuka abatari bake bakahasiga ubuzima.

Byaje gutangazwa ko umushoferi yabuze control nuko azakugonga abakobwa babiri bahita bahasiga ubuzima n’abandi barakomereka bikomeye.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop