Nyuma y’umutingito ukomeye muri Myanmar wabaye ku wa Gatanu ,Leta yatangaje ko abagera ku 2,000 bamaze ku hasiga ubuzima. Leta ya Myanmar iyobowe n’Igisirikare yahise itangaza icyumweru cy’icyunamo no kururutsa ibendera ry’Igihugu rikagera hagati.
Umuryango wa UN , watangaje ko hakenewe byibura $8m, nk’ubufasha muri icyo Gihugu cyashegeshwe n’intambara , igaragaza ko n’ibikorwa by’ubuvuzi nk’ibitaro byangijwe ndetse ngo kugeza ubu , imirambo imwe n’imwe ikaba ikiri mu muhanda.
Myanmar, iracyakomeza guhangana n’umutwe utavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Gisirikare buriho hatitawe ku kibazo cy’umutingito wageze ku Gihugu.
Amakuru avuga ko muri Thailand, Igihugu gituranyi cya Myanmar abagera kuri 20 abagera kuri 20 bamaze kwicwa n’uwo mutingito wari ku butumburuke bwa 7.7, mu gihe mu Mujyi wa Bangkok hamaze kubonwa abantu benshi bari baguweho n’amazu.
Bamwe mu baturage bo muri Myanmar, bavuga ko bigoye ko bongera kubaka kubera ubwoba no kurara mu mazu yabo bisanzwe bikaba byabakomereye.
Ruate yagize ati:”Kuva umutingito waba, ntabwo twari twaryama mu mazu yacu kuko , umuriro waragiye kandi n’amapoto yose ari hasi”.

Leta ya Myanmar , ivuga ko abarenga 1,700 bamaze guhitanwa n’uwo mutingito mu gihe ibihumbi by’abantu bo bakomerekejwe nawo.
Amavuriro 3 ntabwo akiri gukora kubera kwangirika cyane naho andi 22 arimo gukanyakanya.
Amabendera y’Igihugu arururutswa agezwe hagati kugeza tariki 06 Mata 2025 nk’uko AFP ibitangaza.
Kugeza ubu mu Mujyi wa Bangkok, abakozi 72 baburiwe irengera mu nyubako yaguye kugeza ubu baracyarimo gushakishwa.
Ni agahinda kenshi ku baturage bo muri Bangkok na Myanmar ahamaze kugwa benshi bazize uwo mutingito.