Assia yamenyekanye cyane muri cinema Nyarwanda ndetse azwiho gukina filime zigakundwa, kuri ubu akaba abarizwa muri Amerika aho abana n’umugabo we ndetse yanibarutse imfura ye.
Ikintu avuga ko akunda gukumbura cyane mu Rwanda ni Yakamwana, Mama we ndetse ni ibiryo byo mu Rwanda ajya abikumbura cyane. Mugutebya ati ‘ uzi ukuntu ifiriti yo ku kabari aho i Rwanda ukuntu numvaga indyoheye.
Avuga ko kuba umugore nibintu bigoranye noneho bikaba bibi cyane gushakira mugihugu utamenyereye. Hari ubuzima abanyarwanda tuba twikundira bwo kwisabanira ndetse no kwirirwa mubantu benshi, mukarira hamwe. Gusa akigera muri Amerika rwose biri mubya mugoye.
Bitewe nuko nta byangombwa yabaga afite kuburyo yatwara imodoka agatembera ndetse niyo yavugishaga abantu biwabo bitewe nabwo kuko amasaha atahuraga bamaranaga akanya gato, byatumaga yumva irungu rimwishe burundu akiherera akarira.
Akigera muri Amerika yahise atangira akazi ko guteka bitewe nuko abantu benshi bari babimenye ko yahaje kandi hakaba habayo abanyarwanda na abarundi benshi byatumye amenyana nabantu ndetse nyuma akimara kubyara nibwo yabonye umugisha wo gusurwa kuburyo byamurenze yumva asubiranye icyagwa cy’ubuzima yari yarabuze.
Gusa avuga ko akibyara bitari byoroshye kuko ntabantu bo kumwitaho baba bahari, hamwe no kubona ugutekera agasombe umuburu. Byamuteye ihungabana  hamwe yumvaga rwose yikumburiye i Kigali.

Kumwe abantu basama bagahugwa abagabo babo, kuri we ahubwo yakundaga umugabo hamwe  yatindaga gutaha akumva yarambiwe hamwe yariraga ndetse akazinga akumva ashaka kwitahira.
Yirengagije byose yaciyemo kugira ngo agere aho ageze kuri ubu, Assia yemera ko kugira ngo umuntu abe umuntu ukomeye agomba guca mubikomeye byanze bikunze. Nki igihe yajyaga kwa muganga agiye kwibaruka yagiye kwa muganga wenyine ndetse n’umugabo we yari atarabona uruhushya rwo kukazi.
Nyuma yo kubaka urugo kuri ubu amaze imyaka irenga itatu, impinduka ikomeye yaje mu buzimabwe ni ishingano zahindutse hamwe uba ufata imyanzuro yose uko ushaka avuga ko bikunda kugora umukobwa wese uba ugiye gutangira kugengwa n’umugabo.
Ndetse kurera umwana yabonye ari urugamba rutoroshye, cyane cyane kureka umuhamagaro cyangwa ikintu wakundaga ukakireka, nko kuri we yakundaga gukina filme gusa byose yarabyigomwe ndetse imishinga imwe n’imwe arayigomwa kubwo gushaka ndetse no kwita kurugo.
Inama ikomeye agira abagore bose ni ukuzajya basengera urugo rwabo bakaruragiza Imana kuko ntakintu waha umugabo cyangwa umugore ushaka kuguca inyuma ngo bitume yisubiraho cyangwa ngo agukunde. Ndetse igihe cyose muurugo mutumvikana neza, umwe aba agomba guca bugufi byaba na ngombwa akemera ikosa atakoze.
Ikosa rikomeye avuga ko aba mama bose bakunze kugwamo harimo kugira inshuti mbi zananiwe ingo zabo, hamwe ubagisha inama bagahita bagushishikariza kwigendera. Yemera ko urugo rwubakwa n’ibintu bibiri harimo, Isengesho ndetse no Kwihangana.
Ibintu byose bitungura abantu bashya murushako ngo nuko ukwezi kwa mbere mushobora kukumara mudashwanye ndetse ukumva wibera mu ijuru abandi babuze gusa uko mugenda mumarana akanya urumirwa gusa hamwe n’Imana byose ugenda ubimenyera.
Assia yemera ko umujyanama wambere ari umutimanama wumuntu kuko uba ushobora kuririra umuntu nyamara we yakubwira ukumirwa ahubwo ugasanga ntaho uragera. Gusa umujyanama wundi yemera kandi nawe wamufashije ni Mama we, ubwo kubantu bagifite amahirwe yo kubagira bagomba rwose kubagira inkoramutima zabo ndetse ntibajye babahisha imimerere barimo.
Isomo ry’ubuzima yatanga kubakunzi be ndetse n’abamukurikira nyuma yibyo yaciyemo byose nuko NTA MVURA IDAHITA, mugihe wumva wihebye cyangwa warambiwe ubuzima, menya ko rwose byose bizagenda neza hamwe n’Imana.
Umwanditsi:BONHEUR Yves