Sakinah kuri ubu ni umugore wiyubashye ndetse ukize dore ko asigaye afite uruganda rukora amasabune yubwoko butandukanye. Agitangira ubuzima ahagana muri 2009 ndetse na 2010 yari umu convoyeur ubwo yari akiri umukobwa.
Sakinaha yemera ko mugihe ukora akazi kaguha amafaranga cyangwa kakuvuna aragakora atitaye kubimuca intege. Akiri umu Convoyeur yatangiraga akazi 5h00 a.m kugeza saa 00h00 p.m
Icyo gihe yabaga muri getho ndetse ntiyari kubura umugabo bitewe n’uburanga afite gusa ntiyashakaga kuba umugaragu w’umugabo yitwaje ko yaba amushatse ntakintu ariho.
Yabanje gukora alimantation akajya agemura ibyayi ndetse n’amadanzi muri Gare ya Nyabugogo gusa abona ibintu byanze niko guhita afata iyambere ashaka akazi ko gukora ku modoka.
Akiba muri Getho abantu benshi bari baramuciriye urubanza ndetse kuko mumuco wa kinyarwanda bigaragara nk’uburara byatumaga yumva atazabona umugabo. Gusa yemera ko iyo wibana ureka ubwana bitewe nuko uba ufite inshingano zo kwiyitaho no kwikunda ukamenya ko ntawukitwayeho.
Sakinah avuga ko abakobwa bagomba kureka gutinya getho mugihe babona ntayandi mahitamo asigaranye. Hari ukuntu ushobora kubona akazi ahantu hitaruye wenda uri nku umwarimu gusa ugatinya kujyayo kuko uzaba muri Getho ugomba rwose kubikora ntakuzuyaza.

Gusa hari imbogamizi zo kwibana kuko umugabo ufite gahunda ntago akunda abakobwa baba muri getho. Nawe nyuma yo kubengukwa numusore wari ugiye kumushaka byamusabye kwimuka atararimucishamo kuko akenshi bitanga isura itari nziza. Yahisemo kuba asubiye muri Famile gato kuko aribyo yabonaga bisa neza.
Sakinah mu rwenya rwinshi ati ngewe nkiri umu Convoyeur narasifuraga rwose ndetse akamenya gukora uko ashoboye kose imodoka ye ikagenda yuzuye. Ati ’rwose ntakazi keza ka ndyoheye nkako bitewe nuko bituma witinyuka ndetse ukamenya kureshya reshya abantu.’
Igihe cyose utarafata umwanzuro ngo ugenda ufate umuhanda utazi iyo ugiye kandi wizeye ko urabona akazi ndetse ukadya ntago uba urakubitwa ndetse uba ukibona ukundi gutabarwa.
Sakinah nyuma yo gushinga urugo nibwo yabonye akanya gahagije aganiriza umugabo we, ubuzima bwe bwose. Ntago yagize amahirwe  yo gusohokana nawe ngo bamenyanye bihagije nkabandi uko byari bimeze mugihe bakirambagizanya.
Yemera ko utagomba kuzuyaza ngo uracyashaka umwanya wo kwiga umuntu, kuko abona nta muntu ufite experience murushako usibye Imana igushyiraho ibiganza.
TK nawe yahise yungamo ati ‘nta muhanga mukubaka, ntamuhanga mukurera ndetse nta muhanga mu gushaka ubuzima. Yemera ko igihe cyose ukora inshingano zawe mu buryo bukwiye ndetse ukubaha umugabo wawe, urugo ruzahama cyeretse ushakanye nundi udafite gahunda.
Sakinah Pretty niyo mazina akunda gukoresha kuri Social Media ze zose, ndetse azwiho gukunda amafoto kuko ariyo mpano ndetse nurwibutso rwa hafi umuntu atabaruka agasiga imusozi.
Kuri ubu urugo rwa Sakinah rumaze imyaka irenga 10 ndetse ni urugero rwiza rwuko wabasha kuba umugore w’umusirimu ndetse ukaba umukozi ubu afite abana 4. Abakobwa batatu ndetse n’umuhungu umwe.
Avuga ko hanze hasigaye hari Competition yabagore mu kwambara kuri we akaba yemera rwose ko kwambara kose byakubera byiza mugihe ubasha kubyigurira ntubere umubago wawe umutwaro cyangwa ngo umuhoze ku nkeke.
Nyuma y’ubuzima bushaririye yaciyemo bwo kuba impfubyi akiri umwana ndetse kaba yarakoze akazi ka Kigabo kuri ubu ameze neza ubuzima bwaroroshye asigaye agenda muri Benzi yitwaye, afite urugo rwiza rugendwa ndetse utasonzeramo kandi afite uruganda kandi yagize umugabo umukunda nyuma yo kwihangana.
Yemera ko igihe cyose ufite intumbero kabone niyo waba ubona ntaho bizahera, ugomba kubikomeraho gusa ukabikorera. Abona ntakintu cyiza kurusha ibye, ndetse igihe cyose ujya inama n’umugabo wawe kandi mugashyira hamwe, uzamenye ko urugo warushoboye.
Umwanditsi:BONHEUR YvesÂ