Mu kiganiro Bishop Gafaranga yagiranye na Sabin nyiri ISIMBI TV nk’ibisanzwe akunze kugaruka k’ubuzima butandukanye yanyuzemo abantu benshi bakamuha urwamenyo babona ibye bigiye ku murangiriraho.
Nyuma y’ubuzima bukomeye yagiye anyuramo yagiye ahura n’abahanuzi bamuhaga amasezerano abona ko adaturutse ku mana, nk’igihe umuntu yamubwiraga ko Imana igiye kumwubakira inzu muri Canada kandi yari akiri umukozi wo mu rugo.
Mu nama nyishi akunze kugira ababyeyi avuga ko igihe cyose ugitoteza cyangwa uhoza ku nkeke umukozi wo mu rugo ngo uba uhemukiye abana bawe kuko basigara bafata isomo ndetse byaba na ngombwa bagakubitwa.
Kuri ubu Bishop Gafaranga ni umucuruzi w’umugwizatunga yashoye amafaranga mu bintu bitandukanye, aho aherutse gufungura Hotel Ibiza iherereye i Bugesera ndetse abifatanya n’ubucuruzi bw’imideri ndetse n’imyenda myiza yo guserukana.
Mu kiganiro cye gikunze kuba cyirimo urwenya rwinshi ndetse n’inyungurabwenge yasangije Sabin ubuzima yanyuzemo bukamubabaza ubwo yajyaga akubitwa n’abakire ngo kuko asa nabi gusa, bitewe nuko aciye muri karitsiye yayobye kandi bamaze iminsi babibye.
Bishop Gafaranga ntiyigeze agira amahirwe yo kujya mu ishuri ngo yige ibyo akora buri munsi ndetse ashoramo imari, nyamara yakinnye filime zitandukanye ndetse ntiyigeze yiga ibya ama hotel n’ubukerarugendo nubwo abishoramo ndetse bikamuhira.
Atitaye k’ubuzima yaciyemo ndetse bugoranye kugeza kuri ubu asohoka mu modoka bamukinguriye umuryango agira abantu inama yo kwihangana ndetse bakibuka gusenga uko ubuzima bwaba bugoranye kose.
Mu ubuzima bwe bwose Bishop Gafaranga avuga ko akazi ataragerageza gukora ari ugupfubura ndetse no kuroga, aboneraho agira inama urubyiruko ko ntakeza kava mu kwiyandarika ndetse iyo ufite amafaranga ukuye mu busambanyi aguhumanyiriza roho ndetse bigatuma ugaragara nk’ukize bikaba byakubuza andi mahirwe.
Atitaye aho yavuye ndetse agakora imirimo itandukanye, harimo gucukura ubwiherero, kuba umunyonzi ndetse akaba komisiyoneri abwira abantu bakunze kumutega iminsi bavuga ko azongera agakena, ko igihe cyose afite imbaraga, ndetse Imana ikimutije ubuzima yakongera agasubira aho yahereye kuko ntaho yavuye yibye.