Advertising

Mubirego 120 P.Diddy aregwa hiyongeyemo bitanu

10/15/24 11:1 AM
1 min read

Birasa nk’aho aho kugira ngo ibya Sean ‘Diddy’ Combs byorohe ahubwo biri kurushaho kwiyongera umunsi ku munsi dore ko kuva yafungwa buri munsi hagaragara abamushinja bashya ku buryo bitazamworohera imbere y’ubutabera.

Kuva umuraperi P.Diddy yatabwa muri yombi ni nako abamushinja bakomeje kwiyongera umusubirizo. Ubu yamaze gushinjwa ibindi birego 5 birimo ibishingiye ku ihohotera ry’umubiri, gutera ubwoba, guha ibiyobyabwenge abana b’abakobwa n’ibindi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Urukiko rukuru rwakiriye ibirego 5 bishya bishinja P.Diddy. Birimo ibyatanzwe n’abagabo babiri harimo umwe wahoze akora muri Studio ye wavuze ko yamukoreyeho ishimisha mubiri riganisha ku busambanyi muri 2008.

Undi mugabo nawe yashinje uyu muraperi ko mu 2006 ubwo yitabiraga ibirori yari yateguye yise ‘White Party’ ko yamukabakabye akamusaba ko baryamana. Ubwo yamubwiraga ko ibyo yamukoreye azabijyana mu itangazamakuru Diddy yamusubije ko nabikora azamwicisha.

Mu mpapuro zo mu Rukiko zahawe ibinyamakuru byo muri Amerika, zagaragaje ko harimo abagore 3 bamushinja ihohotera yabakoreye mu bihe bitandukanye. Umwe yavuze ko ubwo yari afite imyaka 16 mu 1998 yitabiriye ibirori bya P.Diddy aho yamusindishije agatangira kumukora ku myanya y’ibanga imbere y’abamurinda (Bodyguards).

Undi mugore yavuze ko mu 2004 aribwo yahuye na P.Diddy akamutumira gusangira nawe muri Hoteli yitwa Marriott iherereye muri Manhattan. Iki gihe ngo yarafite imyaka 19 ari nabwo uyu muraperi yamujyanye mu cyumba cy’iyi Hoteli akamufata ku ngufu nyuma y’uko basangiye. Undi mugore wa 5 avuga ko yahohotewe na P.Diddy mu 2006 ubwo yari afite imyaka 22 yiga muri Kaminuza y’imideli i New York.

Yavuze ko we yamutumiye ahitwa Macy’s Apartment, akamuha ibiyobyabwenge akabona kumuhohotera. Aba bose bahagarariwe n’umunyamategeko witwa Tony Buzbee wabwiye Daily Mail ko ‘mu rukiko ukuri kose kuzagaragara.

Abantu mpagarariye bari bamaze igihe kinini baracecekeshejwe’. Nyamara ibi byamaganiwe kure n’ikipe y’abunganira P.Diddy mu mategeko ihagarariwe na Alexander E.Shapiro watangarije TMZ ko ‘ibyo birego bishya ni binyoma byabashaka kungukira mu bibazo P.Diddy arimo’.

BONHEUR Yves: A Prolific Story of Dedication and Growth

Born with a passion for storytelling and an unyielding curiosity for heritage, BONHEUR Yves has emerged as a dynamic individual deeply rooted in education, journalism, and hospitality. A proud student of the University of Rwanda, Yves pursued studies in History and Heritage, cultivating a profound appreciation for culture and the power of narratives.

As a dedicated professional, Yves has contributed significantly to the media landscape in Rwanda. As an editor for the renowned online platforms Umucyonews.com and Umunsi.com, Yves's editorial expertise has amplified diverse voices, driven meaningful conversations, and shed light on important societal issues. These platforms reflect Yves's unwavering commitment to excellence and storytelling.

Yves's professional journey extends into the hospitality industry, where they have demonstrated versatility and leadership as part of the team at Lighthouse Hotel. Balancing academic pursuits with professional responsibilities, Yves epitomizes resilience and adaptability.

In recent years, Yves has embraced online learning through EF Education First, furthering skills and global perspectives. This blend of academic growth and professional experience is a testament to Yves's relentless pursuit of self-improvement and innovation.

Lifestyle Today

Nowadays, Yves leads a life marked by ambition and purpose. As a student at the University of Rwanda’s Huye campus, Yves is deeply engaged in academics, working tirelessly to shape a promising future. Following an exam-focused hiatus, Yves is now fully immersed in their editorial duties at Umunsi.com, blending creativity with diligence.

With dreams of establishing an independent online magazine, Yves is channeling creativity into entrepreneurship, aspiring to contribute even more to Rwanda’s growing digital media space.

A balance of professional endeavors, academic commitment, and personal growth defines Yves's current lifestyle, making each day a step toward a future of limitless possibilities.

Sponsored

Go toTop