MU MAFOTO: Uburanga bw’abakobwa 5 beza mu Rwanda muri 2025

3 weeks ago
1 min read
1

U Rwanda ni kimwe mu Bihugu bizwiho kugira abakobwa beza kandi buje umuco n’ubuhanga ku Isi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abakobwa 5 barusha abandi uburanga muri uyu mwaka wa 2025 twifashishije amasoko atandukanye.

Muri aba bakobwa , icyo bahuriyeho ni uko ari abahanga kandi bose bakaba bakoresha imbuga nkoranyambaga (Influencer) ari na cyo cyatumye bamenyekana cyane.

TUREBERE HAMWE ABAKOBWA 5 BEZA MU RWANDA MURI UYU MWAKA WA 2025 ;

1.Iradukunda Liliane: Uyu mukobwa w’uburanga budasanzwe , yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 20218, akaba yaravutse tariki 18 Nzeri 1999 avukira i Kigali mu Bitaro bya CHUK.

Iradukunda Liliane, ni umwana wa 7 mu muryango w’abana 8.

Ni umukobwa wagiye uteza imbere umuco Nyarwanda binyuze mu bukerarugendo aho yanakoze imishinga itandukanye.

2.Miss Mwiseneza Josiane: Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza ya 2019 bitewe n’uburyo yarijemo mu buryo bwatangaje benshi, akaza no gushimirwa kwitinyuka.

Kubera igikundiro yari afite, Miss Mwiseneza Josiane yabaye ‘Miss Popularity’ cyangwa Miss wakunzwe n’abantu cyane muri ayo marushanwa.

Miss Mwiseneza Josiane, uri mu bakobwa neza kandi bagaragaza ubuhanga yavukiye mu Karere ka Karongi , Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Ndengwa ho mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uyu mukobwa yashyizwe ku mwanya wa Kabiri, kubera uburyo muri uyu mwaka wa 2025 n’uwawubanjirije, yakunze gukomeza kwerekana ubwiza bw’u Rwanda n’ubwe binyuze mu bukerarugendo agenda akora.

3.Miss Mutesi Jolly: Uyu yavutse mu 1996. Ni umukobwa wuje uburanga n’ubuhanga budasanzwe nk’uko bigaragarira mu byo avuga no mu byo akora , na cyane ari mu bakobwa batwaye amarushanwa atari make ndetse akagaragara no mu bikorwa biteza imbere u Rwanda kandi bishishikariza urubyiruko gukunda Igihugu.

Miss Mutesi Jolly yatwaye ikamba rya Miss Rwanda 20216 akomeza kuba mu bashyigikira iryo rushanwa kugeza aho ryahagarariye.

4.Miss Kalimpinya Queen: Yabaye icyamamare mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda ariko nyuma y’aho aza kwigaragaza cyane mu mwuga wo gutwara imodoka wasaga n’uwakorwaga cyane n’abagabo.

Miss Kalimpinya, yabaye igisonga cya Miss Rwanda 2017 akomeza kugaragaza ibikorwa byiza.

Kalimpinya wavutse mu 1998, bwa mbere yatwaye imodoka mu marushanwa ya ‘Rwanda Rally Mountain Gorilla’, ahita aba Umunyarwandakazi wa Mbere wahatanye muri iryo siganwa.

Muri 2022 , Kalimpinya yitabiriye irushanwa ryo gutwara imodoka rya ‘Sprint Rally All Star 2022’ ryakiniwe mu Karere ka Rwamagana.

5.Alyn Sano: Uyu ni umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda ndetse akaba umuhanga mu buryo bwose.

Aline Sano Shingiro yamamaye mu ndirimbo zitandukanye yegukanye ibihembo byinshi aho muri uyu mwaka wa 2025 yakiriye na kimwe mu byahabwaga abagore bagaragaje ubuhanga mu byo bakora.

Niba nawe hari uwo uzi twibagiwe, Manuka hasi uduhe igitekerezo.

1 Comment Leave a Reply

  1. Ndabona mwibagiwemo miss Ishanga emelyne kuko nubundi si abeza mwavuze mwavuze giye abakoze udushya ngaho gusinda bakagonga imikindo ngaho kwita abagabo imbwa, ngaho kuva ikarongi namaguru ukagera ikigali nibimdi, ubutaha muzadushakire abeza pee kuko aha mwatubeshye kbx.

Comments are closed.

Go toTop