Ni ibirori byabereye mu nyubako ya Crypto.com Arena mu Mujyi wa L.A [ Los Angeles ] ahaheruka kwibasirwa n’inkongi y’umuriro. Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare muri muzika ya Afurika icyakora Afurika ntabwo yahawe umwanya cyane.
Mbere y’uko iyi Grammy Awards iba, benshi batekerezaga ko izabera mu Rwanda ndetse bamwe mu bahanzi Nyarwanda bikomanga mu gatuza bavuga ko bashobora kuyegukana ku nshuro ya mbere.
Ibi byakurikiwe no gutanga ibihangano byabo kuri bamwe mu bahanzi n’abakora indirimbo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange harimo na Element ubarizwa muri 1:55AM ndetse na Diamond Platnumz ariko ibihangano byabo birangwa.
Mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira ku wa 03 Mutarama 2025 nibwo byabaye, bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Los Angeles maze ibihembo bihabwa ba nyirabyo.
Ni ibirori byayobowe n’Umunyarwenya kabuhariwe Trevor Noah , Beyonce akoreramo amateka yegukana igikombe cya Album y’umwaka mu mateka ye, yagiheshejwe na Album yise ‘Cowboy Carter’, mu gihe Kendrick Lamar yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka [ Not Like Us ], naho Chapell Roan ahabwa igihembo cy’umuhanzi mushya.
ALBUM ZAHATANYE NI :
New Blue Sun – André3000
Short n sweet – Sabrina carpenter
Brat – Charli CXC
Djeese Vol.4 – Jacob Collier
Hit me hard and Soft – Bellie Eilish
The Rise and Fall of Midwest Princess – Chappell Roan
The Tortured Poets Department – Taylor Swift
Hatsinda iya Beyonce yise ‘Cowboy Carter’.