MU MAFOTO ! Reba uburanga bwa Spice Diana wavuze ko atiteguye kubyara

4 weeks ago
1 min read

Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko atiteguye kugira abana kuko ngo ari gushaka uko yateza imbere umuziki we cyane kurenza kwita ku by’umuryango.

Namukwaya Hadjara Diana wamenyekanye nka Spice Diana , ni umuhanzikazi ukomeye muri Uganda  by’umwihariko mu njyana ya Afro Pop na Blues.

Ibyo kuba adashishikajwe no gushaka cyangwa kubyara , Spice Diana yabigarutseho nyuma y’aho bagenzi be barimo Sheebah Karungi bibarutse ndetse bakagaragaza ukwizihirwa kwa kibyeyi cyane we avuga ko ibyo ntaho bimushima.

Agaruka kuri ibyo yatsembye ndetse agaragaza ko icyo ashyize imbere ari umuziki we gusa ndetse ko abana bazaza nyuma.

Yagize ati:”Mwese mushobora kuguma mu ntegereje kuko ntabwo niteguye, ariko mu gihe runaka nzashaka mbyare abana kuko ndabakunda cyane”.

Kuri we ngo kugira abana bishobora kuba amahitamo y’umuntu kandi ngo ntawe ukwiriye guhorwa kuba yaratinze gushaka.

Ati:”Gushaka ni ubushake bw’umuntu. Ntekereza bidashingiye ku rukundo kandi ntagahato”.

Spice Diana , yahakanye ibyari bimaze iminsi bivugwa ko yaba atwite inda nkuru agaragaza ko atari ukuri.

Spice Diana aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Kagobako’ gusa yamamaye mu zirimo; Kagobako, Uncle Chumi, Valentine yafatanyije na King Saha n’izindi.

Go toTop