Uyu Ezra ni umusore uri mubakunzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda bitewe n’ibiganiro bishimishije akunze gukora ndetse agatanga inama zidaciye kuruhande.
Ubusanzwe ni umusore ukize uhagaze neza mubyubukungu dore ko afite company zitandukanye gusa izizwi cyane ni EBENEZO Streaming aho batanga service zitandukanye harimo no guherekeza abavuye mu buzima.
Ubwo yabazagwa ku nama zidaciye ku ruhande yagira Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi yavuze ko “wareka gukina n’ubuzima bw’inzirakarengane ziri kuvutswa ubuzima” nuko akemera ko yatsinzwe, ati:”yaba ari umwe mu mwanzuro mwiza yaba afashe warokora ubuzima bwa benshi”.
Ezra Joas ubusanzwe yatangiye ari umu producer ukora indirimbo za ‘Gospel’ ndetse yagiye akorera amakorari atandukanye ubwo yari agikorera i Musanze. Gusa nyuma nibwo yaje kumenya ko bitari umuhamagaro we.
Agendeye ku mpanuro Se yamuhaye ‘ kora cyane kuko inzara iryana kurusha umunaniro w’akazi’ ituma ntakazi na kamwe ajya akinisha. Gusa ntajya yibagirwa kwiha umwanya wo kuruhuka ndetse no kwiyitaho.
Igihe yumva ananiwe cyane cyangwa ubuzima bwamubihiye yatangaje ko akunda kwikinira Biarre ndetse akumva umuziki muri ‘Ecoutere’ ibyo biri mu bimurinda kwiheba no kumva yarambiwe ubuzima.
Igihe cyose ari gukina Biarre akunze gukinana n’umunyarwenya Dogiteri Nsabi akaba ari nawe munyarwenya rukunmbi akunda ndetse afata nk’umuvandimwe we. Nyuma yo kwihimisha bitandukanye nawe ari mubakunda filime cyane cyane ngo akunze kwirebera izo nyakwigendera Yanga yasobanuye cyane cyane iyo yakunze akunda  gusubiramo ni iyitwa WRONG TURN.
Ezra Joas ubusanzwe afite imyaka itari mike ibyo bikaba kimwe mubyo abantu bitwaza bakamuhoza ku nkeke zo gushaka umugore, kuri we abifata nko kumubuza kwishima kuko ubuzima abayemo bumuhagije.
Ntiyiyumvisha uburyo bazana umukobwa wavukiye ahantu kure yawe ndetse mudahuje umuco n’uburere ngo mubane ndetse murarane mwambaye ubusa, noneho ikiruta byose ngo mugakinga inzu, ati uziko uwo muntu ashaka yanakugirira nabi.
Ndetse mu rwenya rwinshi Ezra avuga ko yanga umupira cyane ko we abifata nko kubeshya abantu no kubatuburira, ngo nki igihe umuntu ari kwereka akaguru katariko umuzamu kugira ngo akunde amutsinde maze abantu bahereko bishimire amarira y’abandi.
Ezra Joas usibye kuba ari umusore ukunze kutaripfana ndetse agashyira ibitekerezo bye ahagaragara ntiyazuyaje kugira icyo avuga ku bantu bibasira Perezida Kagame Paul cyane ko muri ibi bihe bya amage turimo. Yavuze ko abanyarwanda batitaye kubyo baba bamwandikaho ndetse ko ntacyo bizatanga.
Umwanditsi:BONHEUR Yves