Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah , Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yemeye ko Minisiteri ayoboye izagirana ibiganiro na Yampano nyuma y’aho bigaragaye ko urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rwifuje yazajya kubaririmbira.
Umuhanzi Yampano uri mubahanzi bari kuzamuka mu muzika Nyarwanda , yemerewe ibiganiro na Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ku byerekeye igitaramo abaturage bifuje ko cyazabera mu Karere ka Burera by’umwihariko mu Kidaho.
Abinyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze (x) Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yagize ati:”
Ngo nubwo bafite akazi kenshi, urubyiruko rw’i Burera , cyane abo twasanze mu Rugarama , bifuza igitaramo. Nti se umuhanzi mushaka ninde? Bati dushaka Yampano akadususurutsa mu Kidaho. Abegereye Yampano mu mubwire ko urubyiruko rw’i Burera rumushaka”.
Yakomeje agira ati:”Natwe muri @RwandaYouthArts , twemeye ko tuzabiganiraho akabataramira . Uru rubyiruko ni urwo mu Rugarama, bakora mu ruganda rw’imyenda”.
Yampano yamenyekanye biturutse ku ndirimbo zitandukanye zizamurwa n’imyandikire yazo n’uburyo ahuza impano ye mu ijwi n’ibicurangisho biba byakoreshejwe.