Umunyabigwi munjyana ya Pop, Michael Jackson yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wari ufite abakunzi benshi aho basagaga Miliyali 4.4 ndetse aka gahigo yakamaranye igihe kitari gito dore ko ari imyaka irenga 34.
Michael Joseph Jackson wamamaye nka Michael Jacksom yavutse ku itariki 29, Kanama 1958 aza gutabaruka 25, Kamena 2009 nubwo bitavugwaho rumwe aho hari bamwe banuganuga ko yaba akiriho.
Jackson yavukiye muri Amerika , i Los Angeles muri leta ya Califoriniya. Yaje gushyingurwa mu irimbi rya Forest Lawn Memorial Park mugace ka Grenade muri leta Califoriniya nkubusanzwe.
Michael Jackson yari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi detse numu producer icyarimwe. Yari afite abana 3. Akaba yari afite umwihariko mukazi ke k’ubuhanzi dore ko yakoraga injyana zose zishoboka harimo: pop, soul, R&B, funk, disco, post-disco, Dance-pop, ndetse na new jack swing.
Yatangiye ubuhanzi ari itsinda rya abavandimwe be 5 bitwaga Jackson brother. Album ya gatanu ya Jackson ku giti cye, off the wall (1979), yamugize ikirangirire kurushaho. Jackson tumwe mu duhigo azwiho nuko yigeze gutsindira ibihembo 8 byose icyarimwe muri Grammy ward.
Jackson aho niho yavukiye arana hakurira mu bwana bwe
Michael Jackson yatumirwaga ni ibikomerezwa bikomeye, kuri ubu yari yatumiwe na Perezida wa Amerika George HW Bush muri White house ahagana muri Nyakaga , 05, 1990.
Jackson n’umuhungu we Branket
Imva ya Michel Jackson
ikoti rya Michael Jackson ryashyizwe mu nzu ndangamurage
sinya ya Michel Jackson yakundaga gukoresha, mugihe asinyiye amasezerano cyangwa ahaye umuntu urwibutso
abavandimwe ba Michel Jackson, uhereye imbere : Jackie, Michael,Tito, Marlon, Randy,La Toya, Rebbie hamwe na Janet
Bimwe mubyo atazibagiranaho n’uko yari giraga abafana mu bitaramo yabaga yateguye hamwe nta mubare uzwi nkuka nubu uramenyekana
Â