Abagore 7 ku bagore 10 byagaragaye ko bahura n’ibibazo byo kugira isesemi no kuruka cyane cyane bigakunda kubabaho mu gitondo mu gihe batwite inda iri hagati y’ibyumeru bitatu n’ibyumweru 16.
Nubwo rero nta muti uvura isesemi no kuruka ngo bikire burundu, hari ibyo wakora bikagabanuka :
- • Kurya akantu gato nk’akabiswi ukiri mu buriri mbere yo kubuks mu gitondo
- • Kugira icyo ufata byibura buri masaha atatu ariko na none ukirinda ko igifu cyawe cyuzura cyane ariko na none ukirinda ko kibamo ubusa.
- • Irinde ibiribwa birushya mu igogora cyane cyane ibiribwa birimo amavuta
- • Ihatire kurya ibiribw birimo hudrate de carobone. Ibyo biribwa birimo ibitoki, ibinyampeke,..
- • Irinde kurya ibiribwa wumva wahuzwe ndetse wirinde naho babitekera
- • Jya uryama ahantu hari umwuka mwiza kandi uhagije
- • Ruhuka bihagije kuko umunaniro ku mugore utwite nawo wongera isesemi
- • Kjya unywa ikirahure cy’amazi arimo indimu ukibyuka
- • Kunywa tangawizi mu cyayi cyangwa se ukayihekenya
- • Guhinduranya imbuto urya kandi ukarya imbuto zihagije
- • Kunyunya bonbon igihe wumva isesemi itangiye kuza
Mu gihe ubu buryo butagufashije ukabona isesemi ikomeje kandi ikaba ikubuza kurya ukaba watangiye no kutakaza ibiro ni byiza ko wakegera muganga wawe akakubiwra ubundi buryo wakoresha ariko ukirinda kugura imiti utandikiwe na muganga
Umwanditsi:BONHEUR Yves