Abahanga mu byo kwita ku ruhu rwo mu maso bavuga ko gukora massage yo mu maso ari kimwe mu bifasha umuntu kugira uruhu rwiza,rworoshye kandi ruhehereye kandi n’imitsi yose yo mu maso ikagororoka neza,ndetse bikanarinda amaso indwara zimwe na zimwe ziyibasira.
Ibikenerwa
- • Amazi akonje
- • Isabuni yo koga mu maso
- • Agatambaro ko guhanagura makeup’’lingette’’
- • Ipamba
- • Iponje
- • Amavuta yagenewe massage
- • Amavuta yo ku maso
- • Igitambaro cyo kwihanagura amazi
Uko bikoreshwa
- 1. Banza ukarabe mu maso n’amazi n’isabuni
- 2. Koresha agatambaro gatose kavanaho makeup
- 3. Koresha amazi akonje cyane nayo agira uruhare mu kumaraho makeup
- 4. Isige amavuta yagenewe gukoresha massage kandi ajyanye n’uruhu rwawe
- 5. koresha intoki mu bice byose byo mu maso usa nutsirima buhoro buhoro
- 6. Fata iponje uyitose wongere wihanagure neza ya mavuta umaze kwisiga
- 7. Ongera ufate andi mavuta utangire bushya,ugenda utsirima ku bice byose byo mu maso ariko wibanda ku zuru no ku kananwa kugirango ugabanye ibinure bikunze kuba bihari
- 8. Humiriza maze usage utuvuta dukeya ku maso ujye uzengurutsaho intoki naho uhamase buhoro buhoro
- 9. Komeza wimase kugera ubwo wumva uruhu rusa n’urushyushye
- 10. Ongera ufate iponje n’amazi akonje wihanagure neza ya mavuta n’imyanda yasohotse mu ruhu bishireho maze wihanagure neza
Icyitonderwa ; Umuntu wikorera massage yo mu maso ntabwo ari byiza ko ayikora buri munsi ahubwo aba agomba kuyikora nibura inshuro imwe mu cyumweru.
Uku niko umungu ashobora kwikorera massage yo mu maso maze uruhu rwe rugahora rumeze neza ndetse bikakurinda n’indwara zibasira amaso
Umwanditsi:BONHEUR Yves