Menya uko wakikuraho inkovu zo mu maso ukoresheje ibitunguru

03/08/25 8:1 AM
1 min read

Ibitunguru ni kimwe mu bintu bikiza inkovu zo mu maso ziba zaratewe n’ibishishi,cyangwa izindi ndwara z’uruhu waba warigeze kurwara, bikagukiza mu gihe gitoya kurenza ubundi buryo,wifashishije n’ibindi by’ingenzi uvanga.

Dore uburyo bikoreshwa

Uburyo bwa mbere ni ugufata igitunguru kimwe kini ukagisekuramaze ukavanga n’ikiyiko kimwe y’ubuki ukabyisiga mu maso,ukabireka iminota 20,ugahita woga n’amazi ashyushye.ibi bikorwa nibura inshuro 3 mu cymweru,kugeza amabara yose avuyeho.

Ubundi buryo,ufata igitunguru kini cy’umweru ukagikatamo ibisate bine,maze ukabishyira mu mazi,ugashyiramo na sereri n’ikiyiko cy’ubuki,ukabitereka muri firigo bidafundikiye,nyuma y’isaha imwe n’igice cyangwa abiri ukabikuramo ukabikaraba mu maso.ukabikora buri munsi kugeza amabara yos ashizeho.

Ushobora gufata kandi igitungur kimwe ukagisekura maze amazi yacyo ukayavanga n’aya kokombure ndetse n’umuhondo w’igi rimwe,ugashyiramo n’ikiyiko kimwe cy’amavuta ya elayo,hanyuka ukajya ubyisiga ukabimazaho iminota 15,ukabona gukaraba n’amazi kandi ukabikora buri munsi mu gitondo ubyutse cyangwa nijoro,mbere yo kuryama.

Amazi y’igitunguru kimwe kandi n’amazi ya karoti ikiyiko kimwe n’umuhondo w’igi ndetse n’ikiyiko cy’amavuta ya elayo ukabisiga mu maso n’intoki,usa n’ubyiringira ukora masaje yo mu maso ukamara iminota 20 muri ibyo hanyuma ugahita wogamo amazi ashyushe,nabyo bikiza inkovu z’ibiheri byo mu maso.

Ushobora nanone gukoreha ikirahuri kimwe cy’amata akonje,ugashyiramo amazi ya pomme imwe n’amazi y’igitunguru kimwe,maze ukabyisiga ukabmarana iminota iri hagati ya 20 na 30,ukajya ubuikora inshuro imwe ku munsi kugeza amabara yose agushizeho.

Ubu bwose ni uburyo ushobora gukoresha iibitunguru wivura amabara yo mu maso yaba yaratewe n’indwara z’uruhu,maze agashiraho burundu kandi mu gihe gite kuko ubu buryo bwose tumaze kubabwira,iyo ukoresheje bumwe muri bwo,nyuma y’ibyumweru bitatu amabara aba atangiye gushiraho kuburyo mu kwezi kumwe inkovu zose ziba zagushizeho

Source:BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop