Inyanya ni ubwoko bw’imboga buhora mu gikoni. Usibye kuba bwongera uburyohe bw’ibiryo, inyanya zikoreshwa no mu gutunganya uruhu yaba ku bibazo by’utwenge tunini, ibiheri cyangwa uruhu rutameze neza muri rusange.
Ni byiza kurya inyanya mbisi kugirango ugire uruhu rwiza. Ntabwo ari ngombwa kugura ibikoresho bihenze cyangwa ngo ujye mu ma salon buri gihe. Ukurikije izi nama uruhu rwawe ruzaba rwiza kandi byarurinda no gusaza.
Kugabanya ubunini bw’utwenge tw’uruhu.
Utwenge tunini tw’uruhu dutuma imyanda yinjira mu ruhu bigatera infection. Niba ufite icyo kibazo, fata akayiko gato kamwe k’umutobe w’urunyanya rubisi, wongeremo udutonyanga 2-4 tw’umutobe wa mandarine, koresha ipamba ushyire ku ruhu rwo mu maso.
Ukandakande buhoro mu biziga, ubirekereho iminota 15 hanyuma wunyuguze, woze n’amazi akonje. Hanyuma usige amavuta atohesha uruhu. Kubikora kenshi bizatuma utwenge tugabanuka vuba
Kuvura Ibiheri (Acne)
Aside ziri mu nyanya zigabanya ibiheri ndetse zikanahanagura uruhu. Vitamine A,C zikunda kuba mu miti igabanya acne kandi izo vitamine ziba mu nyanya.
Niba ufite acne itari nyinshi, kata inyanya mo igice hanyuma ugisige ku ruhu. Niba ufite mask nini ya acne sya inyanya mbisi hanyuma umutsima uvamo uwushyire ku ruhu ubirekereho isaha. Unyuguza hanyuma usige amavuta. Ibi ubikore buri munsi kandi iminsi myinshi washobora , acne izuma kandi uruhu rumere neza.
Kugabanya uruhu rufite amavuta
Kugirango ukureho amavuta ku ruhu rwawe, kanda urunyanya rubisi ukuremo umutobe uwushyire ku ruhande, hanyuma ukandire cocombre muri wa mutobe w’inyanya. Bishyire ku ruhu buri munsi ukoresheje ipamba kugirango amavuta y’uruhu agabanuke.
Inyanya zivanze na avoka ni byiza ku ruhu rw’amoko atandukanye (uruhu rufite amavuta, urusanzwe n’urwumye). Uko bikoreshwa : nomba inyanya na avoka mu gasorori, bivange neza hanyuma ubushyire ku ruhu rwawe, nyuma y’iminota 20-30 karaba n’amazi y’akazuyazi.
Kuvura uruhu rwangiritse.
Izuba rishobora gutwika uruhu, bigatuma uruhu rubabuka. Kata igice cy’urunyanya uvange n’utuyiko tubiri 2 tw’ikivuguto, shyira urwo ruvange ku maso, akananwa intoki n’ibirenge. Wunyuguze nyuma y’iminota 20.
Inyanya zitunganya uruhu hejuru mu gihe ikivuguto gitanga proteyine zikenewe ngo uruhu rworohe.
Kugira uruhu rwiza.
Vanga ubuki n’umutobe w’inyanya bifate. Ubishyire ku ruhu hanyuma urindire iminota 15 woge. Uruhu ruzoroha kandi ruse neza.
Ujye ukora ibishoboka ube ufite inyanya igihe cyose kugirango wikorere ibyafasha uruhu rwawe mu gihe ubikeneye.
Umwanditsi:BONHEUR Yves
Source: https://www.fougeesbeauty.com