Menya icyo wakora igihe ufite ikibazo cyo kubura ubushake bwo kurya

1 month ago
1 min read

Hari abantu batajya bishimira igihe cyo gufata amafunguro. Akenshi bigaragara ku bana hari n’abantu bakuru bibaho. Bishobora guterwa n’impamvu nyinshi ariko kandi hari n’ababiterwa n’uburwayi cyangwa se gufata imiti itandukanye. Mu gihe wahuye n’ikibazo cyo kubura ubushake bwo kurya dore uko wabigenza :

Genda ufata ibiryo bike bike : Iyo udafite ubushake bwo kurya uba ugomba gukora ibishoboka ukabyihingamo kuko iyo utarya bishobora kugusubiza inyuma bikakongerera uburwayi. Byibura uba ugomba kurya inshuro 5 cyangwa 6 ku munsi ugafata ifunguro rike buri nshuro.

Rya ibiryo ukunda cyane : Iyo ufite ibiryo ukunda gerageza kuba aribyo wihata kugirango utarya ibyo udakunda bikakunanira. Mu gihe wumva nta bushake na mba wakongeramo ibirungo nk’ibitunguru, inyanya, puwavuro kugira ngo byongeremo impumuro•

Genda uhinduranya indyo : Guhora ku ndyo imwe nabyo bishobora gutuma wumva utagishaka kurya.

Gukora siporo( imyitozo ngororamubiri) : Imyitozo ngororamubiri nayo ituma ugira ubushake bwo kurya kuko yoroshya igogora.

Koresha ibiryo byoroshye : Ibitoki n’ibindi biryo binombye ntibigorana kubirya.Ushobora no gusya inyama z’inka cyangwa z’inkoko cyangwa se uzikatemo intongo ntoya cyane zoroshye kurya

Ibindi wakora :

• Nywa ikinyobwa gishyushye ubyutse na mbere yo kujya kuryama

• Nywa igikoma kirimo ifu ya soya cyangwa iy’ubunyobwa kugira ngo imbaraga ziyongere

• Gabanya inzoga kandi wirinde kunywa itabi kuko bigabanya kumva ushaka kurya ndetse ibyiza ni uko wabireka burundu mu gihe ubana n’indwara zimwe na zimwe zirimo ubwandu bwa SIDA.

Umwanditsi:BOONHEUR Yves

Go toTop