Advertising

Menya ibintu bifasha Ababikira bihaye Imana kubaho ubuzima bwabo bwose ari amasugi

14/08/2024 22:23

Ubusanzwe ikiremwamuntu kiremwe mu burya bwifuza ku buryo kuba wamara umunsi umwe, ibiri cyangwa itatu utariye bishobora kutagukundira.Niba nawe uri mu bibaza ibintu bifasha Abihaye Imana [ Ababikira ] kumara igihe cy’ubuzima bwabo ari amasugi, iyi nkuru ni wowe twayikore.

Mu kiganiro UMUNSI.COM , twagiranye n’umwe mu bihaye Imana w’Umubikira, yatangiye atubwira ko ubuzima bwo kwiha Imana ari ubuzima umuntu yinjiramo abikuye ku mutima kandi akabikorana umutima ukunze umuganisha ku kubaha isezerano aba yaratanze ku munsi wo gushyira mu ngiro ukubyiyemeza kwe.

Uyu yavuze ko Umubikira wese, yaba umuto cyangwa umukuru , asezerana isezerano rimwe nk’iryabagenzi be kuva ubwo mu ntekerezo ze hakabamo kuryubaha no gukurikiza inzira z’uwo yarihaye. Yagize ati:”Kwiha Imana ni ubuzima umuntu runaka abamo yabihisemo mu buryo buziguye. Ntawe bitungura cyangwa ngo babimuhatire.

Kwiha Imana, umukobwa atangira kubyiyumvamo akiri umwana muto , akishyiramo ko agomba kuzasezerana kubaho ubuzima bwe bwose ari isugi, niyo mpamvu rero ntawe ubangamirwa nabyo”.

ESE NI AHE MASEZERANO ABIHAYE IMANA BASEZERANA BAGIYE KWINJIRAMO ?

Amasezerano Ababikira barahirira kubahiriza, kuri bo aba ari umurinzi. Uyu twaganiriye yagize ati:” Iyo umukobwa agiye kwiha Imana hari amasezerano aba agomba kurahirira kuzubahiriza ndetse akayatanga nk’isezerano atazigera yica. Icya mbere arahirira kuzabaho ari ‘Umukene’, Kubaho mu ‘Busugi’ ndetse ko ‘kubaha”.

NI IKI GITUMA ABAMASEZERA BABASHA KUGERA KU NTEGO ZO KUBAHA AYA MASEZERANO MU ISI Y’ABASORE ?

Yagize ati:” Buri muntu wese wihaye Imana aba agomba kwishyiramo amahame yo ; Kubaha isezerano yatanze , Kwifata , Kumenya umuhamagaro we, Kumenya uwo ari we n’uwo ahagarariye ku Isi akamukurikira no kubaho mu Busugo”.

Yasobanuye ko izi ari inkingi nyamukuru zo gutuma umuntu wihaye Imana abasha kumara ubuzima bwe hano ku Isi ari isugi kandi ntakibazo afite. Ati:”Ubuzima bwacu tuba twarabuhaye Imana ndetse n’Imibiri yacu tukiyemeza kutazahitanga”.

KUKI HARI ABABIVAMO BAKAJYA GUSHAKA BO BAZABANA ?

Kuri we ngo abona ibi biterwa no kutamenya neza amahame y’ibyo basezeranye. Ati:”Uzarebe uwo byananiye kubahiriza amahame yasinye nakubwiye , ntabwo abasha kubirambamo kuko uzumve, bene abo babivuyemo bagiye gushaka ariko umukobwa uzi impamvu yagiyemo , ikaba yari ugukurikira Imana arinda isezerano rye”.

Kwiha Imana ni amahitamo y’umuntu buryo bisaba kubyubaha.Niba warajyaga wibaza aho bakura imbaraga ni aho. Icyo utariyeho ntiwagishamadukira. Ugize ibyo wifuza kongera kuri iyi nkuru twandikire kuri Email yacu ; Info@umunsi.com

Previous Story

Bafite uburanga n’ubuhanga ! Abakobwa beza bagaragaye mu mikino ya Olympic 2024

Next Story

Abafana ba APR FC bakoze impanuka ikomeye

Latest from Iyobokamana

Go toTop